MINISITIRI W'INTEBE YASABYE ABAHINZI KWITEGURA GUHANGANA N'IMIHINDAGURIKIRE Y'IKIRERE.
Ubwo yifatanyaga n'abaturage b'Akarere kla Nyaruguru mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy'Iginda 2026 A mu murenge wa Nyagisozi, Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasabye abahinzi guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhingwa no kwitegura guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.
Ibi byatangajwe kuwa 22/09/2025 kuwa Minisitiri w'Intebe yifatanyaga n'abahinzi bakorere mu gishanga cy'urwonjya gifite ha 115 giherereye mu murenge wa Nyagisisozi kikaba gihingwa n'abahinzi 1742 bo mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda ahatewe imbuto y'ibigori.
Aganira n'abaturage , Minisitiri yasabye abaturage guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhingwa no kwitegura guhanga n'imihindagurikire y'ikirere no gukoresha inyonmgeramusaruro zabugenewe.Dr Nsengiyumva yijeje abahinzi ko agiye gusaba abashinzwe ubuhinzi (Agronomes) kurushaho gufasha abahinzi kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.
Banzubaze Ferdinand, umuhinzi w’i Nyaruguru, yashimiye Leta yabahaye ishwagara, kuko ubutaka bw’aka Karere bwashariraga bukagira ingaruka ku musaruro bategereje.
Ati:“Ubu turahinga tukeza bitandukanye nuko byari bimeze mu myaka yashize kuko twahoraga tujya guhaha mu tundi Turere, ubu imodoka ziza gupakira ibigori, icyayi n’ibirayi zirasimburana”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bashimira Perezida Paul Kagame wamenye icyo ubutaka bw’i Nyaruguru bukeneye, aho ubu abaturage basarura ibigori n’ibirayi bagasagurira amasoko.
Nyuma yo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga, Minisitiri w’Intebe yasuye Uruganda rw’icyayi rwa Mata.