Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

BIGIYE KU KARERE KA NYARUGURU UKO BATEZA IGIHINGWA CY'IBIRAYI MURI KARONGI

Itsinda ry'abakozi n'abahinzi b'Akarere ka  Karongi  bayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije bakoreye  urugendo shuri mu karere ka Nyaruguru hagamijwe  kukigiraho uko bateza imbere ubuhinzi bw'ibirayi hifashishijwe tekiniki zikorwa muri Nyaruguru dore ko imitere y'ubutaka bw'utu turere ifite byinshi ihuriyeho.

Uru rugendoshuri rwakozwe kuwa 03/09/2025 aho iritzi wsinda ryakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu,Bwana Gashema Janvier ah babagaragarije urugendo Akarere ka Nyaruguru kakoze kuigira ngo kabashe guteza imbere igihingwa cy'ibirayi no gutubura imbuto n'ubwo nabo bataragira ubushobozi bwo gutubura imbuto  ihagije.

Muri uru ruzinduko hasuwe   Association Pour le Developpemnt de Nyabimata (ADENYA) ikigo kigamije guteza imbere icyaro hibanda cyane cyane ku buhinzi n'ubworozi aho ubu bafite ubunararibonyer mu gutubura imbuto y'ibirayi no kuyikwirakwiza mu baturage  ndeste banasura Koperative urwonjya Abishize Hamwe ikorera mu murenge wa Nyagisozi aho bakorana na Rumbuka mu  gutubura imbuto y'Ibirayi.

Mu butumwa iritsinda ryaturutse mu karere ka Karongi  ryahahawe bwibaze ku kubasobanurira uko bategura ubutaka,imikoreshereze y'inyongeramusaruro zitanduka, uburyo bwo gukora amaterasi n o gutunganya ibishanga n'ibikorwa by'ibanze abaturage bagiye kubikoresha  bwa mbere nyuma y'uko bitunganijwe  bakorerwa.