Ibyumba byamashuri 74 nubwiherero 96 bigiye kubakwa bizagabanya ubucucike

Guverineri w'Intara Y'Amajyepfo CG Emmanuel Gasana avuga ko ibyumba by'amashuru 74 n'ubwiherero bigiye kubakwa bizafasha mu kuganya ubucucike mu mashuri no bikaba bizananafasha mu gukomeza gutweza imbere ireme ry'uburezi Leta y' u Rwanda yifuza.

Ubu butumwa Guverineri yabutanze kuwa 25/01/2020 mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020 wakorewe ku kuri GS Bitare mu murenge wa Ngera aho hibanzwe ku gusiza ikibanza kigiye kuibakwamo ibyumba 4. Nyuma y'umuganda Guverineri yabwiye abaturage ko umuganda ario ikimenyetso cy'ubumwe bw'Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo .

Agaruka ku byerwekezo bikuru by'igihugu, Guverineri yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi akaba ariyo mpamvu hakomeje kongerwa umubare w'ibyumba by'amashuri kugira ngo abana b'u Rwanda bahabwe uburezi bufite ireme bubafasha guhangana.

Abaturage bakanguriwe gukomeza kohereza abana bose ku ishuri no kwirinda imppamvu zose zatuma abana bava mu ishuri imburagihe.

Bimwe mu bituma ireme ry'uburezi rigerwaho harimo ubufatanye bw'ababyeyi b'ubuyobiozi bw'amashuri, ibikorwaremezo bigezweho, abarimu b'abanyamwuga ndetse n'abanyeshuri ubwabo. Aya mashuri agiye kubahwa ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na Banki y'Isi Ku rwego rw'Akarere

umuganda w'Itabiriwe na Hon. Sen. Mukakalisa Jean d'Arc, Biro y'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyaruguru,Komite Nyobozi y'AkarereInzego z'Umutekano n'abaturage b'imirenge ya Ngera na Rusenge.