Abafite ubutaka butabyazwa umusaruro barasabwa kubuhingaho icyayi

Nyuma y’uko bimaze kugaragara ko ubutaka bwa nyaruguru bubereye icyayi gikunze kwiharira isoko mpuzamahanga, abafite ubutabka buberenya n’ububuhinzi bw’icyayi bakaba batabubyaza umusaruro uko bikwiye barasabwa kwihutira ku buhungaho icyayi mu rwego rw o kongera ingano y’icyayi cyoherezwa mu mahanga.

Ibi ni bimwe mu byasabwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Gashema Janvier  kuwa 23/01/2020 mu muhango wo kwishimira umusaruro w’icyayi wabonetse  mu  2019 mirima y’icyayi ya  Mata Tea Company Ltd ikorera  mu Murenge wa Mata  n’imirima y’abaturage  ihereye mu mirenge ya Ruramba, Mata na Kibeho no gufataira hamwe ingamba zigamije kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.

Kubera ingufu zikome gushyirwa mu buhinzi bw’icyayi  hifashishijwe Mata Tea Company Ltd, musaruro w’icyayi cyumye utunganyirizwa muri uru ruganda  wavuye kuri  kg2 291156 muri 2018 ugera kuri kg2575,679 mu  2019 ariko mu myaka nk’itanu ibanziriza uyu dushoje ukaba umaze kuzamuka ku rugero rwa  24%.

 Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati” Turasaba abahinzi bibumbiye murikoperative Cootenya  kongera ubuso bahingaho  ndese no kongera umusaruro  w’icyayi kuri hegitari ukava kuri toni 08/ha ukagera  kuri toni  zisaga icyumi bibuze naho n’uruganda  tuirarusaba kuva kuri toni 10 babona uyu munsi  , bakageza byibuze kuri toni kuri 12/ha”

 Uyu muyobozi yakomeje avugako kugira ngo  umusaruro wiyongere bisaba ko abafite ubutaka bubereye ubuhinzi bw’icyayi batabubyaza umusaruro ko bakwiiriye kwihutira kubuteraho icyayi kandi bakagikurikirana uko bikwiye bakanakoresha ingongeramusaruro kugira ngo umusaruro witezwe uzabashe kugerwaho.

 Uyu muyobvozi yavuze kandi ko  kurebwa uko ubuso bwose butabyazwa umusaruro bwamenyekana kugira ngo banyirabwo bakangurirwe kubwitaho.Mu gufasha abaturage guhinga icyayi hari Kompanyi ibibafashamo aho bahabwa amafaranga anaga n’ibihumbi 900  /ha  ndetse bagahabwa n’ingemwe z’icyayi  bakazishyura ari uko batangiye gusaruro. Aha umuyobozi yatanze ingero za bamwe mu bahinzi bafashijwe guhunfga icyayi mu 2017 no ubu bukaba baratangiye gusarura mu 2019 mu gihe ahandi bategereza imyaka 3.

Uyu muyobozi yanaboneyeho gusaba abasoromyi n’abahinzi b’icyayi btangiye gukirigita ifaranga kwihutira kwitabira gahunda YA Leta ya Ejo Heza, Ubwizigame bw’igihe kirekire (LTSS) Mmu rwego rwo gutegura masaziro meza.

Yagize ati”Niba usoroma cyangwa ugahinga icyayi ukba uhembwa buri kwezi, ukwiriye guteganyako ejo uzaba ugeze muzabukuru ukazigama amafaranga azagufasha igihe uzaba utagishoboye gukora . Nta kundi wabikora rero ni ukwitabira gahunda ya Eho heza kandi ndahamyako n’ubuyobozi bw’uruganda ruzabibafashamo ,”

Bwana Kanyesigye Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa Mata Tea Company Ltd avugako icyayi cy’inganda za Rwanda Mountain Tea na Mata Tea Company Ltd ibarizwa ziza mu zambere  mu zigira icyayi cyinshi kandi  gisbobora guhangana  n’izindi nganda ku isoko  ryo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Yagize ati”Ubwiza bw’icyayi  gitunganywa na Mata Tea Company Ltd ubukiri mu byayi bya mbere byiza bigurishwa ku isoko rya Mombasa/Kenya kuko buri gihe uruganda rwa tuza mu myanya 5 y’inganda ziri ku isonga mu nganda zose zigurishiriza kuri iryo soko rikomatanyije. inganda ubuzigeze muri 230 zibarizwa mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo aribyo DRC, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Ethiopia na Malawi,

Kugeza ubu mu nyuma ya Mata Tea Company Ltd Akarere ka Nyaruguru hari inganda z’Icyayi eshatu arizo Muganza Kivu Tea Factory ndetse hakaba mu minsi ya vuba hagiye kubakwa urundi ruganda runini    ruzubakwa na Unilver Tea Rwanda Ltd mu murenge wa Mata rukaba rwitezweho  gutanga umusaruro ungana na 20 % by’umusaruro mbumbe w’icyayi  cyoherezwa mu mahanga. Kuri ubu imirima y’uru ruganda yamaze gutunganywa ndetse n’umusaruro wambere watangiye kuboneka.