abahinzi-biteguye-umusaruro-ushimishije

Abahinzi b'ibigor mu Karere ka Nyaruguru bavugako biteguye kuzabona umusaruro ushimishishe ndetse bagasagurira n'amasoko.

Ibi abahinzi babivuga bashingiye ku miterere y'imirima y'ibigori bahinze ku materasi n'ibishanga byatunganijwe kandi bakaba barakoresheje imbuto z'indobabure n'inyongeramusaruro zabugenewe bahawe kuri gahunda ya nkunganire ya Leta.

Ubuso buhinzeho ibigori mu karere ka Nyaruguru bugera kuri hegitari 6687  abahinzi bakaba bateganya kuzabona umusaruro ungana na toni 3.8 kuri hegitari.