Minisitiri Nyirahabimana Solina yashimye imikorere y'ingo mbonezamikurire

 Minisitiri w'Iterambere ry'Umuryango Hon.Nyirahabimana Solina yashimye imikorere y'ingo mbonezamikurire mu Karere ka Nyaruguru anasaba ababyeyi gukomeza kwishakamo ibisubizo mu kurera abana bato  kuko aribo Rwanda rw'ejo.

Ibi yabitangaje kuwa 16 Mutarama mu ruzinduko  yagiriye mu Karere ka Nyaruguru aho yasuyezimwe mu ngo mbonezamikurire zo mirenge ya Munini na Mata ayo yasanze abana  bitabwaho    hagamijwe gukangura ubwonko bwabo isuku no   kubafasha gukuru mu gihagararo.

Mu karere ka Nyaruguru hari  ingo mbonezamikurire 970 zifasha abana bagera ku 30,982 kandi muri buri mudugudu hari nibura ingo mbonezamikurire 3 mu rwego rwo korohereza abana bakiri bato kwitabira iyi gahunda

Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ababyeyi  bahuriza abana  babo mu  ngo zatoranijwe  hanyuma bakabagaburira indyo yujeje ibisabwa , bagahabwa  amata , igikoma  hamamijwe  kubarinda  kugwingira n'imirire mibi. Ababyeyi bajya basimburana mu kwita kuri abana bana ndetse bakanabona n'uburyo bwo kwita ku isuku yabo

 Ababyeyi bo mu karere ka Nyaruguru bavugako iyi gahunda y'ingo mbonezamikurire yaje ari ingenzi cyane  kubeera ko abana babo babona aho basigara mu gihe ababyeyi  bari gukora imirimo itandukanye  .

Ubwo Minisitiri yasuraga aka karere yashimye uburyo  gahunda y'ingo mbonezamikurire assaba ababyeyi gukomeza gufatanya mu kwishakamo ibisubizo mu gutegura abana bazashyira mu bikorwa gahunda  ya Leta ya 2050 . Minisitiri yanasabye ko aho iyi gahunda itaratera imbere mu tundi turere naho yashyirwamo ingufu zihagije .

Uretse izi ngo mbonezamikurire, mu Karere ka Nyaruguru hari amarerero 22 akorere mu nyubako rusange  afasha abana 1260 n'amarerero akorera mu kubigo by'amashuri 86 afasha abana bato bagera ku 80,33. Muri rusange  abana bafashwa muri iyi gahunda yo kwita ku  mikurire y'abana bato bafite imyaka iri hagati ya 2-5  ni  40,275.