Abana 45 ba Nyaruguru mu myitozo ya Athletism mu Karere ka Ngoma

Mu bana 120 bari  mu myitozo ya Athletism , 45  bakomoka mu karere ka Nyaruguru bikaba biteganyijwe ko bazamara iminsi 5 muri aya mahugurwa.

 Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 17/12/2019  mu rwego rwo gufasha abana baturutse hirya no hino  mu gihugu kugaragaza impano bifitemo    byateguwe na  Federasiyo ya Athltetism  na Siporo yo mu mashuri.

Tubibutse ko abana bakomoka mu Karere ka Nyaruguru bakora imyitozo  buri gihe ndetse n'abaturage bakaba bifatanya mu myitozo ngororamubiri binyuze mu cyiswe Tour de Kibeho . Muri Tour de Kibeho hakorwa imyitozo ngororamubiri ndetse hakanapimwa indwara zitandura.