Abagororwa 23 bakoze Jenoside basabye imbabazi barazihabwa.

Mu rwego rwo kwimakaza  ubumwe n’ubwiyunge , Ndi Umunyarwanda no kongera kubaka igihugu  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagororwa 23 bafungiye muri gereza ya Huye bahujwe n’imiryango  y’abo bahemukiye bahabwa imbabazi

 Ni kuri uyu wa kabiri tariki ya 17.12.2019 itsinda ry'Akarere rigizwe na Perezida wa Ibuka, Perezidente wa Avega, Abahuza mu bumwe n'ubwiyunge, abahagariye imiryango y'abacitse ku icumu isabwa imbabazi n'abavuka mu miryango y'abagororwa basaba imbabazi basuye gereza ya Huye muri gahunda yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge, aho abagororwa 23 bateye intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye.

Hatanzwe ubutumwa butandukanye buhamagarira abafunze gukomeza gahunda yo gusaba imbabazi ku byaha bya Jenoside bakoze cyane ko abazibaha biteguye kubakira.

Mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye hashyizweho amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge ahuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abahoze bafungiye icyaha cya Jenoside  yakorewe Abatutsi bireze, bakemera icyaha ,bakaba  bararangije igifungo bahawe.

Ibikorwa byo kusura amagereza  Akarere ka Nyaruguru gafatanya na Fondation Dide. Kuri ubu  hamaze gusurwa abagororwa bafungiye muri Gereza  ya Rusizi, Nyamagabe na Huye.