PS MINEDUC yifatanije n'abaturage mu Ibyumba by'amashuri bishya bizigirwamo mu 2020

  Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi Dr.Murindwa yifatanije n'abaturage   b'Umurenge wa Ngoma   mu gutaha ku mugaragara garo ibyumba by'amashuri bizigirwamo mu 2020 kuri EP Kivuru aho avugako ibi byumba bigenda byubakwa  bizafasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri

 Ku rwego rw'Akarere ka Nyaruguru uyu muhango wakozwe kuwa 17/12/2019 mu murenge wa Ngoma mu Kagari ka mbuye aho abaturage  bifatanije n'abayobozi.

Abaturage b'Akarere ka Nyaruguru batangaza ko bishimira ibyumba by'amashuri byubatswe kuburyo bizafasha  kongera umubare w'abana bagana ishuri kandi bakiga btekanye .Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari mu Karere ka Nyaruguru hubatswe ibyumba 37.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe  imibereho myiza y'abaturage Kayitesi Colette  avuga ko ibyumba by'amashuri byubatswe kuri site 14 ndetse akavuga ko hari n'ibindi byumba bikenewe kugira ngio bisimbuzwe ibishaje bihera kuri 200.

Aganira n'abaturage, Umunyamabanga wa Leta Uhoraho  muri  MINEDUC yasabye ababyeyi gukomeza kwita kubana kugira ngo abatangiye amashuri abanza bose bakomereze  mu mashuri yuisumbuye.

Dr. Murindwa yagize ati" Babyeyi muri hano, iyo umwana arangije  amashuri 6 abanza, nytabwo biba bihagije , ntimukabemerere kurekera aho  nibakome ze amashuri baje muyisumbuye. Nti mubareke barangize bazabafasha imirimo barangije kwiga kubera ko iyo umwana aviriyemo mu mashuri abanza,  iyo maze gukura bisa nk'aho atigeze yiga.

MMuri uyu mwaka w'ingendo y'imari, mu Karere ka Nyaruguru hubatswe ibyumba 37 bizigirwamo  mu 2020 bikaba biteganyijqwe ko hagiye kubakwa ibindi byumba bigera kuri 200 ku bufatanye na Banki y'Isi.