Kwitura Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kwiza,ni ukoroza mugenzi wawe.

 Abaturage ba Nyaruguru   basabwe gukomeza  kwimakaza umuco wo korozanya inka nk'uko byahoze mu muco nyarwanda , abatunze bakoroza bagenzi babo nk' uko bikorwa muri gahunda ya Girinka mu Nyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul kagame.

 Ibi ni ibyasabwe abatyrage kuwa 30/11/2019  nyuma y'umuganda  usiza ukwezi k'ugushyingo 2019  wo kubakira abatushoboye mu murenge wa  Kibeho aho nyuma hakozwe umuhango wo koroza  abaturage  batatu muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

 Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru yashimiye abaturage  borojwe na Nyakubahwa Pwerezida wa Repubulika muri gahunda ya  Girinka Munyarwanda n'Intamwe bimaze gutera nderse bakaba barafashe neza inka  bahawe  bakaba bituye umukuru w'igihugu.

Kuri iyi ngingo umuyobozi w'Akarere yagize ati"Kwitura Nyakubahwa Perezida wa Repubulika neza, n'ukoroza mugenzi wawe  kugira ngo nawe abone ifumbire, amata ndetse n'ibindi byiza bikomoka ku nka,ndashimira abituye uyu munsi ariko kandi ndasaba abituwe uyu munsi nabo gkwita kuri izi nka bahawe kugira ngo bikute mu bukene anabo bazoroze n'abandi bagenzi babo,"

Abaturage borojwe izi  nka nyuma y'umuganda bashimiye Nyakubahwa  Perezida wa  Repubulika Paul Kagame bana mwizeza ko zigiyr kubateza imbere kubera ko bagiye kujya babona  amata, ifumbire, ndwese bakiteza imbere.

 Mu karere ka Nyaruguru habarurwa inkaza zisaga ibihumbi 42  barimo inka ziosanzwe n'zitangwa muri gahunda  ya Girinka Munyarwanda.

 Uyu muhango witabiriwe na Hon. Dep Mukamana Elizabeth, Nyiricyubahiro Musenyeri Uhagarariye Itorero ry'Abametodisiti mu Rwanda , inzego z'umutekano n'abaturage b'Umurenge wa Kibeho.

Gahunda ya Girinka ni imwe muri gahunda z'Igihugu zashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'ú Rwanda Paul Kagame  mu rwego rwo kuzamura imibereho n'ubukungu by'abanyarwanda. Hagamijwe kugira ubworozi umusingi w'ubukire, kurwanya imirire mibi, guteza imbere ubuhinzi no kubanisha neza abanyarwanda kuva 2006  kugeza magingo aya mu Karere ka Kamonyi hose imiryango  igera ku 11.061 yaragabiwe biturutse ku ngengo y'imari y'Igihugu, ubufatanye n'abafatanyabikorwa ndetse na gahunda yo kwitura.