Mu gihembwe cya mbere cya 2019/2020 abunzi bamaze gukemura ibibazo 517

  Abunzi  bo mu Karere ka Nyaruguru bamaza gukemura ibibazo 518 muri  828 byakiriwe mu gihembwe cyambere cya 2019/2020 mu rwego rwo   gukemura amakimbirane  ashingiye ku bibazo bigaragara mu baturage  hakaba hari n'ibindi  byakemutse    kugeza uyu  munsi n'ubwo imibare ikinozwa neza.

 Ibi ni ibyatangajwe n'Umuhuzabikorwa w'urwego rushinzwe gutanga ubufasha mu by'amategeko(MAJ)  Bwana  Nsengimana Olivier  ubwo yifatanyaga n'abaturage b'Umurenge wa Kibeho  mu muganda  usoza ukwezi k'Ugushyingo 2019 wahujwe no gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Komite y'abunzi

Mu gusoza iki cyumweru, Umuhuzabikorwa wa Maj.yashimiye urwego rw'Abunzi mu gutanga Ubutabera bwunga  hagamijwe kubanisha abaturage mu mahoro no kubasaba kongera ingufu mu gukemurira amakimbirane mu miryango aho gusiragira  mu nkiko dore ko  bikenesha abatari  bake.

 Uyu muyobozi yakomeje akanguruira abaturage kujya bemera ibyemezo biba byafashwe n'urwego rw'Abunzi kugira ngo birinde guhora basiragira mu nkiko  .

 Igi gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa by'abunzi cyashojwe ku mugaragaro na Hon. Dep. Mukamana Elizabeth, Komite Nyobobizi y'Akarere, na Nyiricyubahiro Musenyeri w'Itorero ry'abametodisiti mu Rwanda, n'inzego z'Umutekano  yasabye abaturage gukomeza  kubana mu mahoro birinda amakimbirane ,  kurwanya ruswa , kwimakaza uburenganzira bwa muntu ndetse  no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.

 Ku rwego rw'Akarere ka Nyaruguru,  mu mwaka wa 2018/2019 abunzi  bo mu Karere ka Nyaruguru bakiriye ibibazo  2641 , hamemurwa ibibhazo  2404 hakaba harasigaye  ibigera kuri 237 .

U rwego rw'Abunzi rwashyizweho mu 2004 nk'urwego rwegereye abaturage  hagamijwe   kwishakamo ibisubizo no gukemura ibibazo by;amaturage bitagoranye cyane.