Ababarirwa mu bihumbi 60 bitabiriye urugendo Nyobokamana i Kibeho

 Abagera ku bihumbi 60 bitabiriye urugendo nyobokamana ku butaka butagatifu bwa Kibeho baturutse hirya no hino ku isi baje kwizihiza  ku nshuro ya 38 isabukuru y'amabonekerwa ya Bikira Mariya  ku butaka butagatifu bwa Kibeho

Iki gikorwa cykozwe kuwa 28 Ugushyingo 2019  cyitabirwa n'imbaga y'abanyarwanda n'abanyamahanga baturutse  mu bihugu bitandukanye aribyo Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubutaliyani, Ubushinwa, Ubuhinde,, ububirigi, Ubufaransa, Esipanye, Cekosilovakiya, Zambia, Canada Polonye, Uganda,Togo,, Kenya,, Burundi, Tanzania,...

 Iyi mbaga y'abakerarugendo nyobokamana   bahawe serivisi n'Abikorera bakorera mu Karere ka Nyaruguru   barimo amahoteri, Bar, Restaurent, ndetse na Kompanyi zitwara abagenzi. Gusda kubera ubukcye bw'amahoteri yakira abantu, hifashishijwe mawe mu mahoteri yo mu Karere ka Nyamagabe yafashije mu  gutanga serivisi z' ibiribwa n'ibinyobwa.

  Uretse kuba kuti uyu wa 28 Akarere ka Nyaruguru karasuwe n'abagerarugendo nyobokamana bagera ku bihumbi mirongo 60, ubusanzwe abasaga ibihumbi magana atanu basura ubu butaka butagatifu  bwa Kibeho  gusa bakunda guhura imbogamizi z'amacumbi adahagije kubera ko kugera ubu hari ibyumba bicumbira abakerarugerando bigera ku 135 gusa.

Aha niho ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru buhera bukangurira Abikorera bo mu Karere ka Nyaruguru,mu Rwanda no mu mahanga  gushora imari kuri ubu butaka butagatifu bwemejwe  ko aribwo bwonyine nwabereyeho amabonekerwa y'ukuri muri Afurika yose.

Mu korohereza abanshoramari, Leta y'u Rwanda iri kubaka Umuhanda  wa Kaburimbo Huye -Kibeho -Munini- Ngoma mu rwego rwo korohereza abakorera ingendo nyobokamana  ku butaka butagatifu bwa Kibeho, amashanyarazi  , amazi meza ndetse abashoramari bifuza  kubaka amahoterai n'ibindi bikorwaremezo  bigamije gufasha mu kwakira imbaga y'abakerargendo.