Abunzi bashikirijwe telefone zizabafasha kunoza inshingano zabo

 Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Bwana Hbitegeko Francois yashikirije abunzi telefone ngendanywa zizabafasha kuzuza inshingano zabo.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye  Abunzi kubera uruhare bagira mu gukemura amakimbira anabasaba gukomeza gukemura ibibazo by'abaturage birinda ruswa, batangira imyanzuro ku gihe kandi bamenyesha abatrage imanza ziri mu bushobozi bwabo.

Komite y’Abunzi, ni urwego rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bashyikiriza urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego.

Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi, ni umurimo w’ubwitange udahemberwa. Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge, Komite y’Abunzi iba igizwe n’abantu 12 b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’Urwego barimo, kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.
Batorwa n’Inama Njyanama y’Akagari cyangwa iy’Umurenge, bitewe n’urwego barimo.

Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi, ni umurimo w’ubwitange udahemberwa. Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge, Komite y’Abunzi iba igizwe n’abantu 12 b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’Urwego barimo, kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.

Batorwa n’Inama Njyanama y’Akagari cyangwa iy’Umurenge, bitewe n’urwego barimo. Mu bantu batari abakozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa se z’Ubutabera, batorerwa igihe cy’imyaka 5 gishobora kongerwa.

Abagize Komite y’Abunzi, bagomba kuba barimo nibura 30 b’abagore