Guverineri CG EK Gasana YAfashe ifoto y'urwibutso ari kumwe n'abayobozi b'Akarere

  Guverineri  w’Intara y’Amajyepfo CG EK  Gasana  yasuye  Akarere ka Nyaruguru kuwa 01 Ukwakira 2018 asaba ibyiciro bitandukanye  kongera ingufu mu kwesa imihigo Akarere kasinyanye n’Umukuru w’igihugu hagamijwe  guteza  imbere imibereho myiza y’abaturage.

 Ibi yabitangaje mu nama yambere yakoreye mu Karere ka Nyaruguru nyuma y’uko ahawe inshingano n’umukuru w’igihugu zo kuyobora Intara y’Amajyepfo AKarere ka Nyaruguru gahereyemo.

 Nyuma yo kugaragarizwa ishusho rusange y’Akarere n’amahirwe abereye ishoramari mu karere,CG  Gasana yagarutse kuri gahunda yo  kwihutira kubakira abatishoboye  no guhashya burundu ibibabo bibangamiye imibereho myiza y’abatyrage (Human Security Issues). Kugira ngo ibi bigerweho,uyu muyobozi yasabye abitabiriye inama kukomeza ubufatanye mu kazi kwegera abaturage kumva ibibazo bafite no kubishakira ibisubizo.

 Nyuma yo kuganira na Guverineri yasuye inzu y’ubucuruzi yubatswe mu murenge wa Ngoma anasaba inzego bireba gukomeza ubukanguramba kugira ingo iyi nyubako ikomeze kubyazwa umusaruro.

Muri uru ruzinduko Guverineri yari aherekejwe n’abagize inama y’umutekano itaguye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo n'Akarere,n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara.,Biro y'inama Njyanama y'Akarere , Komite Nyobozi y'Akarere n'Abanaymabanga Nshingwabikorwa b'imirenge.

Share Button