Abahinzi ba Kawa mu Karere ka Nyaruguru bahize abandi mu marushanywa aherutse bashimiwe intambwe  bamaze gutera abandi basabwa kubigiraho kugira ngo    nabo bagire uruhare rufatika mu  kwinjiza amadovize aturuka mu buhinzi bwa Kawa.

Igikorwa cyo guhemba ababaye insashyikirwa cyabye nyumo y’inama ya Task Force y’ubuhinzi bw’icyayi , Kawa n’ubuhinz bw’imboga yateranye kuwa  gatanu taliki ya 25 Ukwakira ku biro by’Akarere ka Nyaruguru.

 Bimwe mu bikoresho abahinzi bahawe birimo amapombo, n'imbyuma bibafasha gukata kawa. Umuhinzi ahize abandi ku rwego rw'Akarere yahawe inka ifite agaciro k'ibihumbi magana atatu y'u Rwanda.

 Abahizni ba kawa bitabiriye iyi nama bashimiwe uruhare bagira mu kwita ku  buhinzi bwa Kawa banasabwa gukomeza kuyikorera, kuyisasira neza, gukoresha inyongeramusaruro n’imiti byabugenewe ndetse no  gukuraho ibisambo  .

  Abahinzi ba kawa bibukijweko ibikorwa byabo aribyo bigira uruhare mu kugena igicyiro cya kawa ku isoko mpuzamahanga, bityo  akaba

Mu karere ka Nyaruguru hari ibiti bya Kawa bisaga miliyoni 3.582.772, mugihe umusaruro watunganirijwe mu nganda 2017 ungana toni 607.3 utunganyirizwa mu nganda 8.

 Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  Bwana Gashema Janvier yashimiye abahinzi bahize abandi, anasaba abahinzi bose gukomeza kwita ku buhinzi bwa Kawa ndetse nop kugemura umusaruro ku nganda za Kawa ziri mu karere ka Nyaruguru hifashishijwe gahunda ya zoning kandi bagakorera mu  makoperative.

  Kugeza ubu amwe mu makoperative y’abahinzi ba Kawa mu Karere ka Nyaruguru asihaye afite isoko mu mahoteri akomye y’I Kigali ndetse no muri  Amaerika.  Aha twavuga Koperative Ni Nyampinga yo mu murenge wa Rusenge yatewe inkunga n’Akarere ka Nyaruguru n’umufatanyabikorwa Sustainable Harvest.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko, ikawa yoherezwa mu mahanga yiyongera buri mwaka. Mu 2016 hoherejwe toni 22,000; mu muri 2017 hoherejwe igera kuri toni 23,000 byitezwe ko iki gipimo kizagera kuri toni 24,500 muri 2018

Muri 2017 u Rwanda rwinjije asaga Miliyari 7 na miliyoni 600, Frw ruyakomoye ku cyayi n’ikawa mugihe mu mwaka wari wabanje rwari rwinijije arenga gato Miliyari 5.

 Iyi nama yitabiriwe  umuhuzabikorwa w'ubuhinzi bw'icyayi na kAWA mu Ntara y'amajyepfo, umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere,abayobozi b'inganza z'icyayi, abafatanyabikorwa mu buhinzi bw'icyayi, abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw'Akarere n'imirenge n'abahagarariye amakoperative y'abahinzi ba kawa.

 

Share Button