Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru barasabwa  gutafa neza ibiti bivangwa n'imyaka bisaga ibihumbi 13 byatewe mu muganda usoza ukwezi k'ukwakira .

Ibi abaturage babisabwe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Gashema Janvier kuwa 27.19.2018 ubwo yifatanyaga n'abaturage b'umurenge wa Rusenge mu mugandarusange ariko kumwe n'inzego z'umutekano

 Uyu muyobozi zi yagize  ati' Turabashimira uburyo  mwitabiriye gahunda yo gutera ibiti bivangwa n'imyaka muri iki gishanga no muri ariya materasi, ndabasaba rero kubifata neza mukajya mubikenura  mukirinda ko byakwangirika,'

Uyu muyobozi yakomeje yibutsa abaturage akamaro  ko gutera amashyamba anaboneraho umwanya wo gusaba abaturage wirinda  kuyasarura batabifitiye uburenganzira .

 Abaturage bafashijwe gutera ibi biti bishimiye  uburyo ubuyobozi bukuru bw'igihugu bibitaho kukaba bwarabafashi gutunganya igishanga no none bakaba banabafashije kugiteramo ibiti. Aka niho nabo bahera bavuga ko bagiye  kubungangabunga ibi biti ndetse bagakomeza no gutera  inindi hirya no hino aho abatuye

 Ingemwe z'ibiti bivangwa n'imyaka  zateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Nyaruguru n'inkeragutabaraba bikaba biteganyijwe ko ibi biti bizakwirakwizwa mu mirenge yose.Biteganyijwe ko ibiti bivangwa n'imyaka bizaterwa ku butaka buhuje bungana na ha 950.

 

 

Share Button