Mucunguzi Izere Joselyne, uvuka mu Kagari ka Kivu, Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru ni umwe mu bakobwa  babiri bazahagararira u Rwanda  mu nama izabera mu Bwongerereza   izaba yiga ku bikorwa byo guteza umwana w'umukobwa.

 Iyi nama izaba mu cyumweru cya kabiri cy'ukoboza   ikazabera ahitwa United Kingdom ,House of Lord aho bazaganira n'abandi baturutse mu bindi bihugu kuri gahunda zikurikira.Imbogamizi ziri mu burezi, guhagararira igitsinagore mu buzima bwa politiki, ubuzima bw'imyorokere, ukwezi k'umukobwa.

 Uyu mwana w'Umukobwa  yise amashuri abanza kuri   ishuri ryahoze ari EP Rusuzumiro, akomereza amashuri ye yisumbuye muri GS Rugerero mu murenge wa Kivu nyuma abifashijwemo n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru, yoherezwa kwiga mu rwunge rw'Amashuri  Nyina wa Jambo rwa  Kibeho akurikirana amasomo y'ubugenge, ubutabire n'inyabuzima,ahabereye ahemweko habereye amabonekerwa ya Bikira Maria hakaba hasurwa n'imbaga y'abakora ingendo nyobokamana baturutse hirya no hino ku isi.

  Mucuunguzi yamenyekanye cyane biturutse ku mpano z'akataraboneka yagaragaje  mu guhimba imivuga ivuga  ubuzima bw'abana b'abakobwa ndetse n'iterambere ry'igihugu muri rusange. Aha niyo yagiye azamurwa mu ntera ahagararira  Komisiyo y'abana ku rwego rw'Akarere  ka Nyaruguru ndetse anagahesha ishema mu marushanywa y'abana atandukanye. Mu nama nkuru y'abana iherutse mu 2018 yita biriw n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, niwe wabaye umusangiza w'amagambo  . Iyi nama yakozwe live kuri Televiziyo Nyarwanda.

  Mu gukomeza guteza imbere  umwana w'umukobwa, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru kubufatanye n'abafatanyabikorwa barimo Plan International Rwanda, Health Povery Action kimwe n'abandi batandukanye bagira uruhare rufatika mu  kwita ku buzima bw'umwana w'umukobwa mu mpande zose harimo uburezi, ubuzima, imyitagaduro, isuku, umuco,.....

Share Button