Ibi ni bimwe  mu byo intumwa za rubanda zasabye abaturage   mu gikorwa cyo kubagaragariza  ibikorwa basabye ko byashyirwa mu mihigo ya 2018/2019 byabonewe ingengo y'imari.

 Ibi babitangaje kuwa 05 Ukwakira 2018 mu murenge wa Kivu mu gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Nyaruguru , Umufatanyabikorwa Initiative pour la Participation Citoiyenne(IPC) n'intumwa za rubanda mu nteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite.

 Bimwe mu bikorwa abaturage basabwe kugiramo uruhare ni  gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwimakaza isuku n'isukura,  gukoresha ifumbire mu bikorwa by'ubuhinzi,  kuboneza urubyaro , kwitabira umugoroba w'ababyeyi, gukora imihnda y'imigenderano .

 Abaturage  bakiriye neza intumwa za rubanda nyuma y'uko baherutse kuzigundagazaho amajwi mu matora aherutse.

 

 

Share Button