Umuyobozi w'Akarere aganira n'ugeze mu zabukuru nyuma yo gucinya akadiho

 Abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bishimira uburyo Leta y'u Rwanda ibitaho  ikanazirikana  uruhare rwabo bagagaraje  mu kubaka igihugu igihe bari bafite ingufu.

Ibi babitangaje  kuwa 07Ukwakira 2018 mu muhango wo kwizihiza ku mugaragararo umunsi mukuru w'Abageze mu zabukuru mu muirenge yose y'Akarere ka Nyaruguru. Ku rwego rw'Akarere uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Nyagisozi .

Abageze muzabukuru bizihije uyu munsi ni abafite imyaka y'ubukuru igera kuri 65 no kuzamura.

Bimwe mu bikorwa abageze mu zabukuru bishimira birimo  kuba abatishoboye bahabwa   inkunga z'amafaranga abafasha gukomeza kubaho, gahunda ya Girinka munyarwanda yatangijwe ku mugaragaro na Nyaakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, kubakirwa amazu ndetse no guhabwa ubwisungane mu kwivuza

 Ubwo hizihizwaga uyu munsi mu Karere ka Nyaruguru  abageze mu zabukuru bahawe amatungo magufi, ibikoresho byo mu gikoni ndetse n'ibyo kwiyorosa.

Bumwe  mu butumwa bwatanzwe muri ibi birori ni gushishoakriza abageze mu zabukuru kwigisha ababyiruka umuco Nyarwanda, kubakangurira gukoresha neza inkunga bahabwa ndwetse no gusaba abakiri bato gukomeza gufasha  abageze mu zaburu.

 Uyu munsi mukuru waranzwe no gucinya akadiho hagati y'abayobozi n'abaturage ndetse no gusabana.

Share Button