Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe  Iterambere ry’ubukungu mu kiganiro yagiranye n’itangazamkuru aho yahagaraje ko imvugo y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ariryo ngiro, kuberako ibyo yabemereye byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

 Ibi bitaro bya Munini Perezida yabyemereye abaturage nyuma y’uko bamugaragarije imbogamizi zo kuba bajya kwivuza kure indwara zimwe na zimwe zidashobora kuvurirwa mu bigo nderabuzima 16 byo muri Aka karere.

 Ibi bitaro  byatangiye kubakwa muri Werurwe 2018 bizaba bifite ubushobozi bwa kuvura indwara zikomeye kuko  bizashyirwamo ibikoresho kabuhariwe nderse bigahabwa n’abaganga b’inzobere bazajya bafasha abaturage b’akarere ka Nyaruguru

 Bamwe mu baturage  baganiriye n’itangazamakuru bavugako ibi bitaro byaje ari igisubizo ku buzima bwabo kuko batazangera gukora ingendo bajya kwivuza  kure dore ko byabahendaga cyane .

Ikindi aba baturage bishimira n’uko bahawe Akazi mu mirimo yo kubaka bikaba birimo kubafasha gukirikita ifaranga bakabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza ba 2018 ndetse no kugura amatungo magufi yo korora.

Abafundi bubaka ibi bitaro biganjemo  abakomoka  mu murenge wa Munini bahembwa hagati y’ibihumbi 3-5 naho abayede bahemba ahagati y’amafaranga 1000-1500  . Abaturage bavugako kuba babona aya mafaranya byabafashije kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane  bwa 2018/2019 ari aba mbere mu Ntara y’amajyepfo. Mu midugudu 25 yo mukarere ka Nyaruguru iherutse guhabwa igihembo kubera ubukangurambaga bwakozwe mu gushyishikariza abatuarage gutanga ubwisungane mu kwivuza, harimo 13 yo mu murenge wa Munini yegeranye n’ahari kubakwa  ibi Bitaro.

Eng Kayumba Eugene uyoboye imirimo yo kubaka ibyo bitaro yagize ati “ubu turakora ijoro n’amanywa kugira ngo imirimo yihute. Turizera neza ko igihe baduhaye tuzaba twarangije. Nk’uko ubibona, imirimo niho igitangira. Akazi karagenda neza.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibi bitaro izasozwa mu 2020 itwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga agera kuri miliyari 8.

 Mu Rwanda serivisi z’ubuzima zimaze gutera intabwe ikomeye kuburyo n’icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyiyongere.

 

Share Button