Umuhuzabikorwa mu nama y'igihugu y'abagore atanga ibitekerezo ku guri gahunda yo guhashya ibiyobyabwe

  Kurwanya ibiyobyabwenge ni kimwe mu byahagurikiwe n'inzego z'igihugu zitandukanye kuko  byangiza ubuzima bwa muntu ndetse bikaba nyirabayazana w'ibyaha  bitandukanye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n'inzego zitandukanye kuwa 06 Nzeri 2018 mu  bukangurambaga bw'umunsi umwe bwateguwe na minisiteri y'ubuzima , Ministeri y'urubyiruko  n'izindi nzego bugamije  gushishikariza  inzego zitandukanye  kongera ingufu muri gahunda zo guhashya ikorwa, icuruzwa n' ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu bantu bakuru.

 Zimwe mu ngamba zafashwe n'abitabiriye iyi nama n'uko abihayimana bagiye gufatanya n'ubuyobozi bwite bwa Leta mu bukangurambaga buhoraho  ndetse n'abagize amahirwe yo kureka ibiyobyabwenge bakifashishwa mu gutanga ubuhamya bugaragaza  ingaruka zigera ku bakoresha ibiyobyabwenge.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bari bitabiriye iyi nama batangaje ko bishimira intabwe imaze guterwa mu kurwanya ibiyobyabwenge  baniyemezako bagiye gushyira ingufu muri Clubs zigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ruri mu mashuri ndetse kugaragariza abanyeshuri ububi bwabyo   ku buryo buhoraho.

 Abayobozi b'ibigo Nderabuzima nabo boyemeje ko bagiye gukomeza gukora n'inzego zitandukanye mu kugaragaza abagezweho n'ingaruka z'ubuzima zikomoka ku biyobyabwenge.

 Zimwe mu ngaruka zishora guterwa no no kunywa ibiyobyabwenge ni  amakimbirane mu miryango,guta ubwenge, indwara zidakira, urugomo,guhungabanya umutekano, ubukene,...

 Kimwe n'ahandi mu guhugu, ibikoresha ry'ibiyoibyabwenge rirwanywa ku bufatanye bw'Akarere, polisi, ingabo , Dasso n'abaturage batanga makuru agamije gutagura no  guhana abijanditse mu bikorwa byo   gucuruza no kunya ibiyobyabwenge.

Share Button