Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Hon.Uwihanganye Jean de Dieu yatangaye ko Umuhanda wa Kaburimbi  Huye – Kibeho-Munini-Ngoma(Akanyaru) wa Km 66 ugiye kubakwa mu kwezi kwa Nzeri 2018, ukaba uzateza imbere ubukerarugendo  bushingye ku iyobokamana n,ishoramari

Ibi Umunyamabanga wa Leta yabitangaje kuwa 04 Kanama 2018 mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyaruguru rugamije gusura  imihanda igiye kubakwa muri aka Karere.

 Biteganyijwe ko ubwo uyu muhanda uzaba wuzuye uzongera umubare w’abakora ingendo nyobokamana ku butaka butagatifu bwa Kibeho bwemejwe ko ari bwo bwabereyeho amabonekerwa ya Bikiriramariya muri Afurika ku bemera ba Kiliziya gatolika.

 Uretse kuba  uyu muhanda uzafasha mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo, uzanafasha mu gukomeza guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi no kugeza umusaruro ku isoko dore ko Aka karere habarirwa inganda eshatu ndetse n’izindi zikaba zikomeje kubakwa.

 Uyu muyobozi yatangaje ko hagiye kubakwa indi mihanda y’ibitaka  ifite uburebure bwa km 63  ifasha abaturage baturiye ishyamba rya Nyunge kugeza umusaruro ku isoko no kuborohereza  ingendo hifashishijwe kompanyi zitwara abagenzi.

 Bamwe mu baturage bazagerwaho n’ibi bikorwa remezo bigiye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe   ni  abaturage baturiye umukandara Pariki  ya Nyungwe dore ko   bagira umusaruro w’ibirari, ingano, icyayi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

 Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru barasabwa kwitegura kubyaza umusaruro ibi bikorwa byo kubaka iyi mihanda basabamo akazi  kugira ngo babashe gukirigita ifaranga biteze imbere.

Uyu muhanda wa Kaburimbo ugiye kubakwa uzatwara ingengo y’imari isaga miliyari  zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 

Share Button