Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ,Yves Mungwakunzwe atangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Mudasomwa

Abaturage b’umurenge wa Ruheru bibumbiye muri  Umucyo –Remera  kubufanye na Energy for impact , Hobuka Ltd , Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BRD) ,batangiye  ibikorwa byo kwiyubakira urugomero rw’amashanyarazi ruciritse rufite ubushobozi bwa KW 34  rukazafasha imiryango igera kuri 300 gusezerera udutadowa  ndetse n’ibigo bya Leta n’abikorera bigaragara muri uyu murenge.

 Uru rugomero rwatangijwe ku mugaragaro kuwa 31Nyakanga 2018 biteganyijwe ko  ruzuzura  rutwaye  akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni zisaga 100 abaturage bakaba bariyemeje kuzatanga karindwi ku ijana by’ingengo y’imari iteganyijwe .

Abaturage bo muri uyu murenge bavugako igitekerezo cyo kugira uruhare ndasimburwa mu mirimo yo kubaka uru rugomero  batangiye kugishyira mu bikorwa mu rwego rwo  kwishakamo ibisubizo  hagamijwe guca ukubiri n’umwijima ndetse no guteza imbere zimwe muri serivisi zitangwa hifashishijwe umurimo w’amashanyarazi akomoka ku mazi.

 Umuyobozi wa Koperative Umucyo Remera Mugwaneza Jean Marie Robert avuaga ko uru rugomero rwa Mudasomwa rugiyr kubakwa rwaje  rukenewe kubera ko  imishinga myinshi abaturage  bifuza gushyira mu  bikorwa  iba ikeneye  umurimo w’amashanyarazi .

 Uyu muyobozi avugako batangiye gutegura imishinga   yo kugura imashi zibaza, gutangiza amasitidiyo,

 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier avuga ko muri gahunda y’igihugu  ari kugeza kubanyarwanda  boseamashanyarazi  kuko amashanyarazi ari kimwe mu bikorwaremezo byihutisha iterambere.

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru Yves Mugwakuzwe wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa uru rugomero yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kiubaka uru rugomero, kwitegura kurubtaza umusaruro  hakorwa imishinga itandukanye ndetse no kwitegura gusezerera udutadowa.

Abakozi 117 bamaze guhabwa akazi  mu bikorwa byo, babasha gutanga ubwisungane mu kwivuza kubera ko bafite aho bakura amafaranga.

Mu karere ka Nyaruguru umuriro w’amashanyarazi umaze gukwirakwizwa ku kigero cya 30 ku ijana .

Share Button