Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru barasabwa  kwirinda impuha ahubwo bakitabira  gusigasira no kongera ibikorwa by'iterambere

Ibi abaturage babisabwe n'Umunyamabanga wa Leta  ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuyemuri Minisiteri y'uburezi Dr. Isaac Munyakazi ubwo yifatanyaga n'abaturage, ingabo , polisi mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga mu Kagari ka Uwumusebeya murenge wa Ruheru  hafi ya pariki ya Nyungwe ahubatswe umudugudu w'icyitegerezo  

 Nyuma yo kwifatanya n'abaturage mu muganda wo gukora imihanda yo muri uyu mudugudugu abaturage basabwe  kugira ubumwe bufatika , bakirinda impuhwa  kandi bakitabira  ibikorwa by'iterambere .

 Dr.Isaac Munyakazi  yagarutse ku budasa bwa Leta y''u Rwanda mu  guteza imbere abaturage  abasaba ko bakwiriye kubungabunga ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya bagejejeho birimo imidugudu y'icyitegerezo, amazi, amavuriro, amashuri y'incuke,imihanda,...

Uyu muyobozi yagarutse kandi ku bikorwaremezo abaturage bakomeje gukzwaho birimo ibitaro bya bigezweho Munini byatangiye kubakwa,umuhanda wa Kaburimbi Huye-Kibeho- Ndago-Akanyaru Perezida wa Repubulika aherutse gusinyira anabasaba  kwima amatwi abagerageza gukwirakwiza impuha no guhungabanya umutekano.

Uyu muyobozi yanavuguruje impuhwa zivugako abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru badasinzira kubera umutekano muke, anasaba  abaturage kwima amatwi  abakwirakwiza impuha kandi bagakomeza gufatanya n'inzego z'igihugu mu rugambwa rw'iterambere.

 Abaturage itangazamkuru ryasanze mu mirimo yo gukomeza kwagura umudugudu wa Yanza muri uyu murenge wa Ruheru batangaje ko  bishimiye uburyo barinzwe n'ingabo z'igihugu kandi nabo bakaba  bazakomeza gufatanya nazo mu kwicungira umutekano no  mu bikorwa by'iterambere.

 

Share Button