Abaturage bageze igihe cyo kubaka ingo  ndetse n’ababana  mu buryo butubahirije amategeko barakangurirwa  kubana mu buryo bwubahirije amategeko .

 Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François mu muhango wo gusezeranya imbere y’amategeko imiryango itatu yo mu murenge wa Kibeho kuwa 26 Nyakanga 2018 mu cyumba cy’inama cy’Akarere.

Mu mpanuro uyu muyobozi yahaye abaitabiriye iki gikorwa yabasabye kumvikana ku buryo bwo gucunga umutungo wabo mu rwego rwo guhosha amakimbirane ashobora kuvuka   ndetse no guharanira ko ababakomokaho bagira uburenganzira .

 Ababana mu buryo bwubahirije amategeko bibafasha kumvikana  ku buryo bunoze bw’imicungire y’umutungo  ndetse no gukumira amakimbirane ashobora kuvuka mu miryango.

 

Share Button