Gashema Janvier yahise arahirira inshingano Nshya

Gashema Janvier niwe watorewe kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu. Yari asanzwe ari umukozi mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenze (RSB) ushinzwe ingengo y'imari. 

Nyuma yo gutorwa no kurahirira inshingano nshya imbere ya Perezida w'Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, Gashema yashimiye Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere n'Imirenge bamutoye anabizeza ubufatanye mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage. 

Bimwe mu byo Gashema yatangarije itangazamakuru ni gukomeza guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi  no gushishikariza abikorera kushora imari mu bukerarugendo bushyingiye ku iyobokamana. 

Umuyobozi w'Akarere Ka Nyaruguru Bwana Habitegeko François yahaye ikaze uyu muyobozi mushya amwizeza ubufatanye kugira ngo yuzuze inshingano ze. 

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyaruguru Bwana Mungwakuzwe Yves nawe yashimye uburyo amatora yagenze anamusaba gushyira ijisho ridahuga ku buzima bw'umuturage kuko ariwe shingiro ry'ubuyobozi. 

Aya matora yayoboye na Komisiyo y'Igihugu y'amatora  ndetse yitabirwa n'intumwa ya Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.

Share Button