Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru ageza ijamabo ku bitabiriye igitaramo

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora uteganyijwe kuri kuwa 04Nyakanga , Kuwa 03.07.2018 urubyiruko rutandukanye rwitabiriye ibikorwa byo kubakira abatishoboye no gukina umupira  wa volleyball.

Ibikorwa byo kubakira abatishoboye urubyiruko rwabifatanije n'abaturage b'umurenge wa Munini naho umukino wa volleyball wahuje abakozi b'Akarere n'Urubyiruko rwiga muri College Imanzi iherereye mu murenge wa Kibeho. 

Ibi ni bimwe mu bikorwa byabanjirije igitaramo "Bararurwanye " kuwa 03Nyakanga 2018 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyaruguru. Iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti" Bararurwanye ahasigaye ni ahacu" 

 Iki gitaramo cyitabiriwe n'Abayobozi ku rwego rw'Akarere , inzego z'umutekano, Abakozi bakorera ku cyicaro cy'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'Urubyiruko rutandukanye rwiganjemo abanyeshuri 

Muri iki gitaramo hagarutswe ku butwari bw'urubyiruko rwabohoye igihugu, Urubyiruko rw'ubu rusabwa gutera ikirenge mu cya bagenzi babo  kandi rukitabira ibikorwa byo gusigasira ibyo igihugu cyagezeho. 

Umuyobozi w'Akarere Ka Nyaruguru  Habitegeko François yashimiye inama y'Igihugu y'urubyiruko kubera ubufatanye igaragaza mu kuvugutira umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturagehifashishijwe urubyiruko.

uyu muyobozi kandi yasabye urubyiruko gukomeza urugamba rwo kwigobotora ingoyi y'ubukene no kubyaza Umusaruro amahirwe igihugu gitanga binyuze mu burezi budaheza. 

Iki gitaramo cyaranzwe kandi n'indirimbo n'imbyino by'Abahanzi batandukanye   hanahembwa  urubyiruko rwahagarariye Akarere ka Nyaruguru mu marushanywa yo gusiganywa ku rwego rw'ig'igihugu.

Share Button