Ingabo z'u Rwanda mu bikorwa byo kuvura abaturage mu Karere ka Nyaruguru

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994   no kubohora u Rwanda Ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo gufatanya n’abaturage mu bikorwa  byo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza  binyuze muri gahunda y’ingabo mu kwegera abaturage (RDF Citizen Outreach Program )

Uretse kuba ingabo z’u Rwanda zimaze iinsi zifatanya n’abaturage mu bikorwa by’ubuhinzi,kubakira abatishoboye, ubu kuva kuwa 27 kugeza kuwa 28Kamena zari zimaze kuvura abaturage  375 indwara zitandukanye zirimo amaso, amenyo, kubaga   ku bitaro bya Munini no ku Kigo nderabuzima cya cyahinda  Nyabimata.

Aba baturage bavurwa ku buntu  ariko bakanashishikarizwa gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Ibindi bikorwa ingabo z’u Rwanda zifatanyamo n’abaturage ni umuganda , ibikorwa by’isuku n’isukura, gucunga umutekano ndetse n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaragaza ubudasa mu gusigasira ubuzima bw’abaturage dore ko bamwe mu baturage badatinya kuvugako ibi atriko byahoze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Iki gikorwa cyo kuvura abaturage ku buntu  mu Karere ka Nyaruguru kizamara ibyumweru bibi  ni  kuvuga kuva kuwa 25 Kamena kugeza kuwa 09 Nyakanga 2018.

 

 

 

 

Share Button