Umunyambanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'uburezi Dr.Isaac Munyakazi yifatanije n'Abakirisitu mu wkibuka Abapentekote bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi  Dr.Isaac Munyakazi yifatanije n’ubuyobozi bukuru bw’Abapantekoti mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ahumuriza abacitse ku icumu .

 Uyu muhango wabaye kuwa 30 Kamena mu murenge wa Kibeho ubanzirizwa n’igikorwa cyo gusura imiryango irindwi y’abarokotse Jenoside itishoboye yasaniwe amazu, gusobanura amateka ya Jenoside  yakorewe Abatutsi no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho no gushyira indabo ku kimenyetso ndangamateka (Monument) cyanditseho amazina y’Abakirisitu b’Abapentekote bazize Jenoside.

Dr. Munyakazi yashimiye itorero ry’Abapentekoti uruhare rigira mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abacitse ku icumu, anasaba anaba abakirisitu n’anbaturage muri rusange  kubungabunga amateka ya Jenoside no kuvuguruza abagishaka gupfobya amateka ya Jenoside.

Yagize ati: Hari ubudasa bw’u Rwanda mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Kuba uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashobora kwicarana n’uwamwiciye  abavandimwe, ibi ni ibintu bitoroshye ariko abanyarwanda barabishoboye. Turasabwa gukomeza kuba bamwe tukamurikira amahnga kandi dufite icyizere ko abadukomokaho batazahura n’ibibazo twagize,”

 Uyu Munyamabanga ya Leta yakomeje asaba abitabiriye uyu muhango wo kwibuka gukomeza kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi  binyuze mu mashuri kandi bakavuguruza  mu nyandiko abasize bahekuye u Rwanda baba mu mahanga  bakigerageza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Dr. Munyakazi yavuzeko abakiriho bafite inshingano yo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside mu rwego rwokuziba icyuho batewe n’amateka asharira igihugu cyanyuzemo aha akaba ariho ahera asaba abafatanyabikorwa batandukanye gukomeza gufatanya na Leta  kwita ku mubereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi wAkarere ka Nyaruguru Habitegeko François nawe yashimiye Abapentekote uruhare bagaragaza mu kuzamura imibereho myiza y’Abacitse ku icumu  no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside .

Yagize ati” Ndashimira ADEPR kubera ubufatanye igaragaza mu kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri  n’ibindi byabangamira ubumwe bw’abanyarwanda , Ndasaba kandi Twebwe abayobozi ba Leta n’abayobozi b’itorero kuba intangarugero kugira ngo  twirinde ibikorwa bibi byaranze abatubanjirije  bikaba byaranagejeje igihugu kuri Jenoside.,”

Umuvugizi w’Itorero ry’Abapentekote mu Rwanda Rev. Pasteri Euphrem yavuzeko  kugira ngo Jenoside itazongera kubako ukundi kawiriye gukomeza kwimakazwa umuco wo kubana mu mahoro no kwaga ikibi bishingiye ku ijambo ry’Imana, kubaka umuco wo gutanga imbabazo no kuzitanga kubazisabye baba abato cyangwa abakuru  anasabako harebwa uburyo hajyaho inteko ya Jenoside ku rwego rw’umudugudu kugira ngo hakomeze gusigasirwa amateka ya Jenoside aho abantu batuye.

 Mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho myiza y’abaturage, Ubuyobozi bwa ADEPR bwiyemeje kugeza kuri aba baturage batishoboye    basaniwe amazu  naADEPR amashanyarazi  naho ubuyobozi bw’Akarere bukaba bugiye kugeza ku baturage bose batuye muri uyu mudugudu amazi meza .

Share Button