Minisitiri w'Urubyiruko Rose Marie Mbabazi asaba urubyiruko gushyira mu bikorwa ubumenyi ruhabwa mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage .

Ibi urubyiruko rwabisabwe mu muhango wo gusoza ku mugaragaro urugerero ruciye ingando ku rwego rw'intara y'Amajyepfo    mu mudugudu w'Uwimfizi, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru. Uru rugerro rwitabiriwe n'uribyiruko  rwatoranijwe 532 rwaturtse mu tugari  twose tugize uturere tw'Intara y'Amajyepfo.

 Minisitiri yagize ati" Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wagaruye itorero mu Rwanda. Mwebwe urubyiruko mukaba n'intore ziri ku rugerero  ndabasaba gukomeza kuva mu magambo mukajya mu bikorwa. Ndabashimirako mwashyize mu bikorwa indangagaciro  z'ubumwe no gufatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage,"

Minisitiri mbabazi yakomeje atangaza ko  ibikorwa by'urugerero ruciye ingando bizakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo itorero rikomeze gutanga umusanzu mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Visi Perezida w'Itorero ry'igihugu Gen.Maj Bayingana Emmanuel yavuze ko itorero  yasabye abaturage n'urubyiruko muri rusange kwitabira ibikorwa by'ikoranabuhanga   kugira ngo byorohereze urubyiruko ndetse n'abaturage bose gushyira mu bikorwa ubumenyi bahabwa.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame Mureshyankwano Marie Rose yashimiye intore ziri ku rugerero kubera umusanzu zagaragaje mu  gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza  y'abaturage anabasaba kugeza kuri bagenzi babo  ubunararibonye bakuye mu bikorwa by'urugerero ruciye ingando.

Bimwe mu bikorwa byakozwe n'intore ziri ku rugerero ruciye ingano ni kubakira abatishoboye amazu ya kijyambere 9 ya 2 in 2  yatujwemo imiryango 18, gusana no gutunganya amazu 28,kubaka ubwiherero 87, kubaka imirima y'igikoni 146, kubaka ibikoni 46, kubaka ibiraro by'amatungo , gukora udutanda tw'amasahane 18 n'ibyobo bimenywa mo imyanda.

Abagenerwabikorwa b'ibikorwa by'urugerero ruciye ingando bavugako bishimiye umusanzu w'urubyiruko mu gushyira mu bikorwa ibyo bize kandi bakaba banizeza ubuyobozi ko bagiye kubungabunga ibikorwa remezo bakorewe n'urugerero.

Ubwanditsi

Share Button