Abatishoboye bo mu Karere ka Nyaruguru  bavugako   bishimirako ingabo z'u Rwanda  zibafasha  mu kubaka amazu binyuze muri gahunda y'ingabo z'igihugu yo kwegera abaturage no gufatanya nabo ibikorwa by'iterambere(Rwanda Defense Force Citizen Outreach Program mu rurimi rw'icyongereza)

Ibi  ni bimwe mu byatangajwe n'abaturage mu muganda wo gusiza no kubumba amatafari yo kubakira abaturage bo mu murenge wa Cyahinda basenyewe n'ibiza bakaba basemberaga.

Biziyaremye Jean Damacsene, ni umwe mu baturage bafashijwe n'ingabo z'igihugu m  gusiza no kubumba amatafari.

Aragira ati" Twishimira ibikorwa by'ingabo z'igihugu kuko nyuma yo kubohora iki gihugu , bigaragarako zishishikajwe no kudufasha kubona aho duhengeka umusaya. Urabona ko uyu munsi bamfashije  gusiza nanjye nzafatanya  n'abagize umuryango   dukomeze kubumba amatafari yo kubaka .

 Nyirarekeraho Consessa, undi muturage wo mu  murenge wa Cyahinda Akagari ka Rutobwe nawe avugako atigeze abona ingabo zofatanya n'abaturage   kubomba amatafari  yo kuibakira umuturage.

Yagize ati" Nashimijijwe no kubona ingabo ziza kumfasha kubumba amatafari kugira ngo najye mboi aho kuba nk'abandi banyarwanda bose.Iki ni ikimenyetso cy'imiyoborere myiza  kandi muzatubwirire umukuru w'igihugu  ko tumushimira ibyiza byinshi atugezaho,"

Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyaruguru Lt.Col. Safari Alphonse ashimira abaturage b'Akarere ka Nyaruguru uruhare bagira mu kwicungira umutekano ansabamenyesha ko Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Paul Kaganme abifuriza imibereho myiza.

Yagize ati" Iki gihugu twigeze kukibamo dushaka abantu, none twarababonye. Mwigeze mubona Meya utata ibyondo akabumba amatafari kuriya ?Mureke rero rybashyigikire ariko namwe mukore uko mushoboye kugirango mubashe kwiteza imbere,"

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yashimiye inabo z'u Rwanda zikorera mu Karere kubera ubufanye zigaragaza mu kurinda umutekano no  gufatanya n'abatuturage mu bikorwa bigamije kuizamura imibereho myiza yabo, anasaba abaturage  gukomeza ubu bufatanye.

Yagize ati"Ubusanzwe ibyo ingabo za RDF zakoze byari bihagije,kuko zaritanze bihagije zibohora uru Rwanda , ubundi ibi byari bihagije. Njye umpaye umutekano niyo ntakindi wampa ubundi waba ukoze cyane.Ariko bo ibyo barabirenga bakaza kwifatanya n'abaturage mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza yabo bafatanya nabo mu kubbakira abatishoboye.Ndabasaba rero gukomeza gufatanya n'ingabo zacu ,":

Binyuze muri RDF citizen Outreach Program hakorwa ibikorwa byo kubakira abatishoboye, gukurungira amazu, kuhinga ibishanga  gusibura imigende,..

Ubwanditsi

 

Share Button