a Uruganda rw'icyayi rwa Mata ruhereye mu murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru rwaremeye abaturage 52 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite abavandindimwe babo bahoze ari abakozi b'uruganda, abahinzi abasoromyi b'icyayi n'abaturage bari batuye mu nkengero z'uru ruganda.

Iki gikorwa cyakozwe mu  muhango w'ijoro ryo kwibuka abari abakozi n'abahinzi b'icyayi kuwa 02 Kamena 2018 ku cyicaro cy'uruganda rw'icyayi.

 Mu bihe byabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 uru  ruganda rwagize ubuyobozi bubi  bwashishikarije abakozi  kwica bagenzi babo  ndetrse bamwe murio bo birukanywa ku kazi   kugeza ubwo  imbaga y'abakozi itikiriye muri uru ruganda izize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu ubuyobozi bw'uruganda buriho buvugako  bufite intego yo kwimakaza ubumwe bw'abakozi n'abanyarwanda muri rusange kugira ngo abaturage bagerweho n'umusaruro ukomoka kuri uru ruganda aho kubabera nk'uko byagendekeye abavandimwe babo bahoze ari abakozi barwo bazize Jenoside ya korewe Abatutsi.

 Ni muri uwro rwego ubuyobozi bwahisemo kuremera imwe mu miryango  y'Abarokotse Jenoside no kubagaragariza ko bagifite agaciro .

 Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Mata yagize ati" Uru ruganda rwagize abayobobozi babi bigishaga amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside kugezxa ubwo umukozi yigishwa kwica mugenzi we,hari n'abirukanywe bazira uko bavutse babasimbuza abandi  bashobora  gushyira mu bikorwa inyigisho z'abayobozi bariho icyo gihe. Ubu rero twebwe  turaskaka  kwimakaza ubumwe bw'abakozi kugira ngo uru ruganda  rutange umusaruro igihugu kirutegerejeho."

Yakomeje agira ati" Imiryango ifite ababo bari abakozi , abahinzi b'icyayi twayiremeye tuyiha amatungo ibiribwa n'ibikoresho by'isuku mu rwego rwo kugigaragariza ko ubuyobozi bw'uruganda buri ubu bubazirikana kandi tukaba tuzakomeza kubaba hafi. Ufite imbaraga zo gukora tumuha akazi mu ruganda  kugira ngo nawe afashe mu kusa ikivi abavandimwe be basize batushije,"

Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi y'uruganda rwa Mata Niyibizi Bonaventure  yihanganisjije imiryango yabuze ababo anasaba abaturage baturiye uruganda  kwitabira ibikorwa by'ubuhinzi bw'icyayi no gusoroma kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Yagize ati" Nduhanganisha imiryangoabacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nambasaba mwese kuzirikana insanganyamatsi y'uyu uyu mwaka'Kwibuka Twiyubaka' Ndabasaba gukoma ikime mu kitabiora ibikorwa by'ubuhinzi bw'icyayi no kugisoroma kugira ngo mubone amafaranga yo kwishyurira abana banyu amashuri , kubavuza ndetse no kiurwanya imirire mibi,"

  Minisitiri Ushinzwe gushyura impunzi no kurwanya ibiza Hon.Debohneur Jeanne d'Arc wifatanije n'ubuyobozi bw'uruganda muri uyu muhango  yashimye intmbwe imaze guterwa n'ubuyobozi bw'uruganda mu kubungabunga amateka ya Jenoside anasaba abaturage gukomeza kugaragaza ahakiri imibiri y'abazize Jenoside itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubwanditsi

Share Button