Hon.Mukaana Elisabeth yishimiye igikombe ku bumwe n'ubwiyunge cyahawe Akarere ka Nyaruguru.

  Hon. Depite Mukamana Elisabeth yifatabije n'Abagize ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge mu kwishimira igikombe Akarere ka Nyaruguru kashyikirijwe na Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge kubera intambwe imaze guterwa (Akarere ka 2/30)  anasaba gukomeza guhashya icyagarura amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside icyo aricyo cyose.

Ibi yabitangaje mu nama y'abagize iguriro ry'ubumwe n'ubwiyunge  kuwa 25 Gicurasi 2018 kuri Centre d'Accueil Regina Pacis yitabiriwe n'amafatanyabikorwa batandukanye mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyuinge.

 Ni iki cyatumwe Akarere ka Nyaruguru gahabwa igikombere?

 Akarere ka Nyaruguru kahawe igikombe  kubera ibikorwa by'indashyikirwa   mu  kubanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ababuze ababo muri Jenoside no kwimakaza gahunda zo kongera kubanisha abanyrwanda.

1.      Gushyiraho amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge: N’ubwo akiri make ariko mu karere ubu turabara amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge agera kuri 15 ahuriwemo n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda (abacitse ku icumu, abataracaitse ku icumu, abireze bakanasaba imbababazi kubera ibyaha bya Jenoside bakoze),…

2.      Clubs z’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri yose agize Akarere ka Nyaruguru ndetse banahabwa inyoborabiganiro ku bumwe n’ubwiyunge.

3.   Gufasha imiryango y’abacitse ku icumu itishoboye kubabonera amacumbi n’ubundi bufasha bubasubiza mu buzima busanzwe;

4.      Kwita ku miryango y’abagiye bava mu mashyamba ya kongo na Tanzaniya basyirwa mu buzima busanzwe byafashije mu kubaka ireme ry’ubumwe n’ubwiyunge, Abafunguwe barangije igihano cyabo baba abakoze TIG cg abarangije igihano bahawe n’inkiko iyo baje, baregerwa bakaganirizwa bakinjizwa muri gahunda zose za Leta zibafasha kongera kubana n’abandi. Abavuye mu mashyamba ya kongo nabo baregerwa, abadafite aho baba kandi batishoboye bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

5.      Gutoranya no guha umwanya abarinzi b’igihango mu bikorwa bitandakunye yo kubanisha Abanyarwanda. Ubu mu karere dufite abarinzi b’igihango 388. Harimo 2 ku rwego rw’Akarere, 74 ku rwego rw’imirenge na  312 ku rwego rw’Akagari.

6.    Ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bitangwa buri mwaka kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’imidugudu kandi bigashyirwa mu mihigo y’Akarere

7. Amarushanwa ku bumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’imirenge, ibigo by’amashuri ndetse no kurwego rw’Akarere, aya marushanwa akaba yaranadushyize ku mwanya wa kabiri 2 mu karere mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bakanabiduhera igikombe.

8.     Gahunda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yagiye ifasha mu kwiyubaka no kwiyunga kuko ubu Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru basigaye bitabira iyi gahunda bose ntibayiharire bamwe, ibi kandi bikaba bigenda biduha icyizere mu kubanisha Abanyarwanda kuko uyu mwaka mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka cyashijwe nta muntu ukomerekeje undi haba mu magambo cg ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside

9.      Kwizihiza icyumweru ngarukamwaka ku bumwe n’ubwiyunge

10.  Kurangiza imanza zishingiye ku mitungo yangijwe muri Jenoside n’ubwo hari aho iki kibazo kitararangira burundu

11.  Inama z’Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge zakozwe ku rwego rw’imirenge n’Akare Hon. Mukamana yashimiye intambwe imaze guterwa anashimira abaturage b'Akarere ka Nyaruguru ku kuba nta ngengabitekerezo ya Jenoside iragaragara mu Karere mu Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.Hon.

.Mukamana yagize ati"Ubumwe n’ubwuyunge ni urugendo . Niba mwiyemeje ko nkomeza kubayobora, namwe hari uruare mugomba kugaragaraza, mu kumufasha tugomba gushingira ku bumwe n’ubwiyunge. Ndabasimira ko mwabaye aba kabiri  ku rwego rw’igihugu  ariko ntimukwiriye kwirara. Turabasaba ko mwajya gutanga urugero rwiza ku bumwe n’ubwiyunmge  mu tundi turere

· Turashimako gahunda zo kwibuka zitabirwa ku kigero cyo hejuru. Abatarahigwaga barasabwa  kugira uruhare mu kugaragaza ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubairo kugirango ishyingurwe

·        Gushimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye gutanga imbabazi no gushisikariza abataigwaga guca bugufi  bagasaba imbabaz.

ubwanditsi

 

T

 

 h

 

Share Button