Imiryango 81  yo mu Karere ka Nyaruguru yahawe inka  muri hagunda ya Girinka Munyarwanda hagamijwe kuyifasha guhashya ubukene no kunoza imiririre.

 Iki gikorwa cyakozwe  kuwa 29 Gicurasi 2018 n'ubuyobozi bw'Akarere  ku bufatanye n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga(NAEB) na Compassion International

Abaturage bahawe izi nka bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda bakaba  bavugako izi nka zigiye kubafasha guhashya ubukene.

 Baragira bati" Turashimira ubuyobozi bwaduhaye amata binyuze muri Gahunda ya Girinka, bamwe muri twe nti twigeze gutunga inka, none urabona ko natwe umukuru w'igihugu atugize abatunzi. Ubu abana bacu babonye amata kandi ntasitara.,"

 

Ubuyobozi bwa compasssion Internation bwafatnije n'Akarere mu gushyikira aba baturage inka  buvugako bufite inshingano yo kwita ku buzima  bw'Abana babinyujije mu babyeyi babo. Akaba ariyo mpamvu bwahisemo gutanka inka  kugira ngo zifashe ababyeyi kubungabunga ubuzima bw'Abana ndetse n'imiryango muri rusange.

 

 Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru  Habitegeko Francois yashimiye Compassion International kubera uruhare igira mu bikorwa bitandukanye harimo no gushyigikira gahunda ya Girinka Muyarwanda yatangijwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Uyu muyobozi yasabye abagenerwabikorwa gufata neza izi nka kugira ngo zizabagirire akamaro.

 Inka 92 zatanzwe na Compassion International  naho inka 19 zitangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho y'abaturage bimuwe ahari guhingwa icyayi mu mirenge ya Munini , Mata na Kibeho.

 Ubwanditsi

Share Button