Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage

Muri gahunda ya RDF Ciizen Autreach Program abasirikare n’abapolisi,  ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu mashuli batangiye kubushakira umuti urambye basiza ibibanza bizubakwamo ibyumba by’amashuli 3 n’ubwiherero 48  kuri GS Rugehu mu Murenge wa Ruheru.

Ubuyobozi bw'ingabo buvuga ko ingabo zakoze byinshi birimo kubohora igihugu, kubungabunga umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’igihugu kuri ubu bakaba barajwe ishinga no kurwana urugamba rw’iterambere.  Ari nabyo bituma ingabo z’igihugu zifatanya n’abaturage mu gushakira umuti ibibazo bituma batagera ku iterambere mu buryo bwihuse.

 Lt Col. Safari yagize ati” Turabashimira uburyo  mwitabiriye iki gikorwa cyo gusiza ibibanza byo kumakamao amashuri abana banyu bagomba kwigiramo, ndangirango nsaba buri wese uri hano kwitabira ibikorwa by’umuganda wo kubaka aya mashuri igihe cyose badukeneye,yaba twebwe ingabo cyangwa abaturage,”

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage  gukomeza kwicungira umutekano ndetse no gukomeza gufatanya n’ingabo z’igihugu mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bisizi Antoine, avugako ingabo z’u Rwanda zigaragaza ubudasa mu guharabira ibikorwa biteza imbere umuturage mu Murenge wa Ruheru agasaba abaturage kumva ko igihugu kibatekereza, bityo bakajya bitabira gahunda za leta, abana

Ibikorwa bya RDF Citizen out Reach Program, bizibanda ku kubakira amazu abaturage batishoboye arenga 250, gufasha abaturage mu bikorwa by’ubuhinzi, kubaka amateme, gukora imihanda, kubaka ibyumba kuvura abaturage n’ibindi…

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

 

Share Button