Ingabo zifatanije n'abaturage mu gusiza ahagiye kubakwa ibyumba by'amashuri

 Abaturage b'Akarere ka Nyaruguru bashimira ubufatanye bw'ingabo z'u Rwanda mu burezi n'ibindi bikorwa  bigamieje iterambere ry'abaturage binyuze mu bikorewa ingabo zifatanyamo n'abaturage( Rwanda Defense Force Outreach Program mu rurimi rw'icyongereza).

Ibi abaturage babitangaje kuwa 12 Gicurasi ubwo bifatanyaga n'ingabo z'u Rwanda zikorera mu Karere ka Nyaruguru mu muganda udasanzwe wo gusiza ibibanza bizubakwaho ibyumba  by'amashuri 3 n'ubwiherero 48 kuri GS Ruheru iherereye mu murenge wa Ruheru.

Irishuri rya rifite ikibazo cy'abanyeshuri barenze ubushobozi bw'ikigo ndetse n'ubwiherero bukaba bwari budahagije. Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ubucucucike  no kwimakaza ibikorwa by'isuku n'isukura, Akarere ka Nyaruguru , ingabo, bifatanije n'abaturage mu  gusiza ikibanza cy'ahagiye kubakwa ibyumba by'amashuri n'ubwiherero

Abaturage bavugako ingabo z'u Rwanda zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi  none zikaba zikomejke kwifatanya nabo  mu bikorwa by'itermbere.Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru bavugako kuba  ingabo zibafashije gutangiza iyubakwa ry'amashuri  bizafasha kugabanya ubucucike mu ishuri.

Sibomana Jean Bosco, Umuturage wo mu murenge wa Ruheru  yagize ati"Kuba hagiye kubakwa  ibibyumba by'amashuri bizagabanya ubucucike  bw'abanyeshuri  mu ishuri kubera ko iri shuri ryakira abanyeshuri benshi cyane.Turishimirako ingabo zacu zigaragaza ubudasa mu gucunga umutekano no kubungabunga ubuzima bw'abaturage,"

Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyyaruguru  Lt Col. Safari Alphonse yashimiye abaturage kubera ubwitabire bagaragaje anabasaba gukomeza  kwitabira ibikorwa byo kubaka ayamashuri kugira ngo abana babo bigire ahantu heza.

Yagize ati"  ndabashimira muri ibi bikorwa by'ingabo z'igihugu mu iterambere ry'abaturage. buri muntu yakoresheje ingufu afite n'umutima mwiza. Mu gihugu hose hari ibikorwa by'ingabo bigamije gufasha abaturage kuva mu buzima bubi bakajya mu buzima bwiza harimo n'aya mashuri twatangiye uyu munsi.Ndasaba ko arimwebwe, ari twebwe  ndagirango tuzitabire ibikorwa byo kubaka irishuri kugira ngo abana bacu bazabone aho bigira,"

Umuyobozi w'Ingabo yakomeje asaba abaturage gukomeza kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano  kugira ngo bagere ku bikorwa by'iterambere.

Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bisizi Antoine yasabye yashimiye ingabo kubera ubufatanye zigaragaza mu  guteza imbere imibereho myiza y'abaturage anabasaba gukomeza gufatanya nazo.

Yagize ati" Sinigeze mbona Ingabo zifatanya n'abaturage  mu gusiza ibibanza by'amashuri abana bigamo, ubwo rero baturage murabonako izi ngabo zacu zigaragaza ubudasa mu mikorere ugererenije n'ingabo za mbere ya Jenoside.Turabasaba  gukomeza gufatanya nazo  mu bikorwa by'iterambere,"

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage gukomeza  gufanya n'abaturage kandi bagakomeza kwimakza ibikorwa by'isuku n'isukura.

Uyu muganda wo gusiza ibibanza witabiriwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere,umuyobozi wa Polisi mu Karere,urubyuruko rw'abakoranabushake, abajyanama mu Nama njyanama y'Akarere

Ubwanditsi

 

Share Button