Urubyiruko rwatangiye gahunda y’urugerero ruciye ingando mu Ntara y’Amajyepfo  mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru rwiyemeje kugira uruhare rukomeye ku bibazo by’imiryango y’abatishoboye babubakira amacumbi , ubwiherereo no kwitabira inteko z’abaturage

Ni urubyiruko rugeze kuri 531 rw’abakobwa n’abahungu batoranijwe mu tugali  twose tugize Intara y’Amajyepfo, bakaba bahize ko bafite ubushake bwo kugera ikirenge cy’ingabo zarwanye urugamba rw’amasasu bakabohora igihugu nabo bakavuga ko bazarwana rwo gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage.

Bagaragaza umuhigo wabo, bavuga ko mu gihe cy’ukwezi kumwe bazubaka amazu 12 azatuzwamo imiryango 24, ubwiherero 50, bubake uturima tw’igikoni 120, bafashe mu gutangiza amatorero y’umudugudu ageze 17 ndetse banabashishikaze gahunda yo kuva mu manegeka.

Uru rubyiruko  rwemeza ko iki gikorwa bakishimira kuko kibafasha gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyabo ariko bukaba n’uburyo bwiza bwo kumenya byinshi kubuzima  bw’igihugu.

Niyomugabo Patrick, ukomoka mu Karere ka Gisagara ati "Nishimiye kuza muri iyi ngando kubera impamvu nyinshi kuko  tugira umwanya wo kwiga byinshi birimo gukunda igihugu, gukunda umurimo kandi tukanagira uburyo bwo gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu."

Muhirwa Aimee, ukomoka mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika avuga ko kuba muri uru rugerero ruciye ingando ari amahirwe, ati "Icyo bivuze kuri jyewe mbona ari kumpa amahirwe yo kubaka  u Rwanda twifuza.

Imihigo yose uru rubyiruko rwahize, rwayihize nyuma yo kuganirizwa  na bamwe mu bayobozi b’utugari babagaragarije ibijyanye  nuko ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage bigagaze mu tugali.

Guverineri w’Intara  y’Amajyepfo, Madam Mureshyankwano Marie Rose, yibukije uru rubyiruko kwitangira igihugu ari umuco waranze abanyarwanda ndetse abasaba gukorana imbaraga mu mihigo biyemeje.

Yagize ati "Icyo mbasaba nuko nk’uko mwaje mutoranyijwe mu zindi ntore, namwe mu kwiye kugaragaza ko muri intore z’intoranywa, mugakora neza imirimo muzakora mukora mwitanga kugirango mugere ku cyo mwiyemeje, imihogo mukayesa ntakibazo."

Kurundi ruhande kandi, yanasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kuba hafi uru rubyiruko ndetse abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bakifatanya n’abaturage muri ibi bikorwa.

Yagize ati "Icyo basabwa ni ukubaha ibikoresho,bakababa hafi no gufatanya n’abayobozi b’imidugudu ndetse n’abaturage bagafatanya ndetse bakabigiraho kuko baje kubafasha ntibaje gukemura ibibazo byose, ariko baze bige."

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

 

Share Button