Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yabwiye urubyiruko  rw’abasore n’inkumi ruri mu itorero ry’inkomezabigwi urugerero ruciye ingando, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ruri kubera mu karere ka Nyaruguru ko niba rushaka kuzavamo abagabo nyabagabo rugomba gushyira imbere gukora.

Ubwo uyu muyobozi yatangizaga uru rugerero ruciye ingando ku mugaragaro, yahaye impanuro uru rubyiruko ziganjemo gushishikarira umurimo, birinda kuba abasongareri. Nk’aho yababwiyeko we  yakuriye mu muryango w’abahinzi n’abaorozi, aho ngo we n’abo bavukana bazaga mu biruhuko bagasiga bahinze ibirayi bizabishyura amafaranga y’ishuli. Aha ni naho uyu muyobozi yahereye avuga k’urubyiruko rw’iki gihe rwanga gukora, rukoza akarenge gusa, urundi rukamanura amapanataro gusa maze arubwira ko niba rushaka kuzavamo abagabo nyabagabo rugomba gushyira imbere gukora.

Ati:” nanjye mfite abana mu rugo! Nageraga mu rugo nkabwira umwana nti fatisha imbabura. Umukobwa umwe agatangira kureba inzara akanga gukora mu makara ngo intoki zitandura! Nakamubwira nti njyewe nyashyiraho ndi Depite mpembwa miliyoni, wowe ukiri no mu wa gatatu ngo nti wakora mu makara? Gukora ntawe byishe! Reka mbabwire, niba ushaka kuzavamo umugabo nyamugabo uzashyire imbere gukora.ukabona umwana w’inkumi agiye kuvomesha ajerekani k’amacupa 2? Abandi rero hari ababa bapokese bameze batya! Haraya ngo abari kurapa? Abahungu rero bigize abasitari, abakobwa bigize, harya mu bita ngwiki? Nabo ni abaniga? Ibyo bintu byo kwigira umusitari cyangwa se kwigira umuniga nta kintu bizakugezaho. “

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Mari rose kandi yasabye urubyiruko kwirinda irari. Ati:”ugasanga umwana w’umukobwa arashaka gutunga telefoni nk’iya guverineri! Hari nabob aha mitiyu. Barayiguha ariko uzayishyura. N’udakuramo inda uzakuramo SIDA. Ibyiza biba biri imbere. Ubuse njyewe telefoni nta kwigurira ni iyihe?”

Bamwe rubyiruko rwaganiriye na www.rwandadailynews.com bavuga ko urugerero ruciye ingando bazarwigiramo by’inshi bagendeye ku mpanuro bahawe ndetse kandi bamwe ngo bakaba bagiye guhindura imyitwarire yabo n’iyabagenzi babo.

Abitabiriye itorero ry’inkomezabigwi, urugerero ruciye ingando mu Ntara y’Amajyepfo ruri kubera mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, iyi ni imwe mu mihigo bahize bakora mu gihe cy’ukwezi bazahamara: kubaka inzu 12 zizatuzwamo imiryango 24 itishoboye, gukurungira inzu 100 mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda, kubakira abatishoboye ubwiherero 50, gutegura imirima yo munsi y’urugo 100, gufasha imidugudu 17 kugira itorero ry’umudugudu rikora neza, kwigisha intore z’itorero ry’umudugudu kwitabira urubohero no kuva no kuva mu manegeka.

Uru rugerero ruciye ingando rwitabiriwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 531 baturutse mu tugari 532 tugize intara y’amajyepfo.

Share Button