Hon, Senateri Niyongana aganira n'abaturage b'Akarere ka Nyaruguru mu muihango wo kwibuka

Senateri Niyonga yabiosabye abaturage ubwo hasozwaga icyumweru cy'icyunama mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatusi, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kibeho ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi mirongo itatu(30,000 )

Ibi Anaturage babisabwe kuwa 13 Mata 2018 mu muhango witabiriwe n'imbaga y'abaturage n'abayobozi baturutse impande zose. Kwibuka ku nshuro ya 24 byabaye nyuma y'uko Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa 2 mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu turere 30 tw'igihugu.

Mu rwego rwo guhangana n'ingaruka za Jenoside, Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yatangije polotiki y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse inimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda hagamijwe kunga ubumwe bw'abanyarwanda bwari bwarabuze kugeza aho bibyara Jenoside yakorewe abatutsino kugarura amahoro n'umutekanao by'abanyarwanda bose.

Senateri Niyongana Gallican wari waje kwifatanya n'abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru, yasabye abaturage kuba abarimu b'abamahoro mu kubaka igihugu kibereye buri Munyarwanda.

 Yagize ati:"Ndizerako iki cyumweru turangije, kidusize tubaye abarimu b'umuco, b'ubutabera n'amahoro! Bityo tubonereho no kuba umunyu w'isi w'aho dutuye."

Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru Habitegeko Franois yashimiye abaturage uburyo bitwaye mu cyumweru cy aho ngo kirangiye ntawe ugagaweho n'ingengabitekerezo ya Jenoside, aho asanga ari ikimeneyetsokigaragaza intambwe imaze guterwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu karere ka Nyaruguru haboneka amatsinda ahuza abacitse ku icumu rya Jenoside n'abayikoze bafunguwe ku buryo bafatanya mu bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge n'ibikorwa by'iterambere.

Ubwanditsi

Share Button