Hon. Senateri Niyongana Gallican yifatanije n'abaturage ba Nyaruguru mu Kwubuka ku nshuro 24 Jenoside

Ibi byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo Senateri Niyongana yasabaga abaturage kuzirikana amasomo igihugu cyakuye muri Jenoside bakanitabira ibikorwa biri mu mahitamo yacyo kugira ngo iterambere igihugu cyifuza rigerweho vuba.

Ubu butumwa yabutanze kuwa 11 Mata 2018 ubwo Senateri Niyongana yifatanyaga n'abaturage b'Akarere ka Nyaruguru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Abazize Jenoside basaga ibihumbi 5900 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muganza.

Senateri yagize ati"Tugomba kwibuka twiyubaka , Jenoside twayivanyemo amasomo mesnhi niyo mpamvu duha agaciro abacu. Kwibuka kw'Abanyarwanda gushingira ku kwibuka aho abanyarwanda bahoze no kwiyemeza kwihuta mu iterambere tudateze amaboko abandi.Kugira ngo twiyubake bidusaba kugira ubushake , kubishyiraho umutima n'ubwenge."

Uyu muyobozi yavuze ko mbere y'uko Jenoside itangira abantu benshi nta busabane bw'ukuri bari bafitanye n'Imana , intekerezo z'abakoze Jenoside zari zibaswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside biza kurangira bifashishije umubiri wabo mu gukora Jenoside{Amaboko yakoreshejwe mu kwica Abatutsi,....} anasaba abaturage kugira umubano mwiza n'Imana, kuvugurura imitekereze n'imikorere kugira ngo abantu bagire uruhare rufatika mu mahitamo y'iterambere igihugu cyahisemo.

Senateri yakomeje agira ati" Mu kwiyubaka,dukeneye kurushaho kuvugurura ubusabane bwacu n'Imana tuvugurura umubano wacu n'Imana bisadufasha kwimika indangagaciro z'imigirire myiza .Iterambere twifuza ryose rigomba guhera ku bushake no guhitamo.Twahisemo ko abantu babana mu bumwe, abanyarwanda bose bagira imibereho myiza, ubuvuzi kuri bose.amashanyarazi  kuri bose Ibi bigomba kujya mu bwenge bwacu tukumva ko tuyobowe n'ibyo igihugu dufite ubu cyahisemo kandi tugaharanira kubigeraho vuba nti tube indorerezi,"

Senateri yakomeje avugako abaturage bagomba gukoresha umubiri{ imirimo y'amaboko y'iterambere} no gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu kubakaka igihugu abashimira baturage kubera uruhare bagira mu bikorwa byo kwibuka no mu iterambera ry'igihugu.

Yagize ati"Ndabashimira umwete mugaragarza muri hagunda zo kwibuka mwiyubaka ndetse n'umuhati mugira mu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside .Mu gukumira Jenoside harimo no gukora tugatera imbere ku buryo ntawashukwa byoroshye,.

Uyu muyobozi yashimiye Leta y'u Rwanda yashyizeho politiki itsindisha ikibi icyiza no kwimakaza amahirwe angana ku baturage bose . Kimwe mu biranga ubusada bw'u Rwanda ni uko rwanze guhoora Leta yashyizeho politiki nziza ikumira inabi no kwihorera himakazwa gutsindisha inabi ineza .Inabi kuyisubiza ineza nibwo uba wubashye ikiremwamuntu.Ni uburyo bufite imbaraga kandi bugeza ku cyiza.

Ubwanditsi

Share Button