Abaturage b'Umurenge wa Muganza mu rugendo rubanziriza ijoro ryo kwibuka

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n'Umuyobozi w'Akarere Habitegeko François mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi ubwo yifatanyaga n'abaturage mu kuwa 10 Mata ku rwibutso rwa Jenoside rwa Muganza ruruhukiyemo imibiri isa ibihumbi 4900.

Habitegeko yagize ati" Kwibuka Jenoside nukwirengera .Kwibuka ni gukumira kugira ngo ibi byabaye bitazongera kubaho kubaho ukundi muri iki gihugu. Ndihanganisha imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,"

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage gufata mu mugongo Abacitse ku icumu muri ibi bihe turimo kandi tukirinda amagambo mabi ashobora kubabangamira .

Yagize ati" Ndagira ngo mbasabe kwirinda amagambo mabi atoneka abacitse ku icumu ahubwo mubegere mubahumurize, tubabwire ibyururutsa umutima ,"

Muri iki cyumweru cyo kwibuka mu Karere ka Nyaruguru kimwe n' ahandi hose mu gihugu hari gukorwa ibiganiro ku mateka ya jenoside , uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso byayo.

Uyu muhango wabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka  inzira y'umusaraba abazize Jenoside banyuzemo.

 Ubwanditsi

Share Button