Umunyamabanga Nshingwaqbikorwa w'Akarere mushya Ruzima Serge (ibumoso) yakiriye inshingano nshya

Kuri Uyu wa 09 Mata 2018 ku biro by’Akarere ka Nyaruguru habereye umuhango w’iherekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo Bwana Nsengiyumva Innocent na  n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya Bwana Ruzima Serge.

Uyu muhango witabiriwe n’Abagize Komite Nyobozi ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguru, Abashinzwe Umutekano ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo n’Akarere , abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere ka Nyaruguru n’itsinda ry’abakozi baturutse  mu Karere ka Nyarugenge.

Ruzima Serge afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ( Masters) mu by’ubukungu , Akaba yarabaye Umuyobozi w’ishami ry’imari mu Karere ka Nyarugenge  naho ,mbere y’uko ahabwa inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yakoraga nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge kuva 2013 -2018.

Nyuma y’Umuhango w’iherekanyabubasha, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François yashimiye Nsengiyumva Innocent wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo ubu wakomeje imirimo yari asanzwemo y’Ubuyobozi bw’Imirimo rusange , aha ikaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya anamwizeza ubufatanye   mu kazi ke.

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share Button