Abayobozi batandukanye bifatanije n'abaturage mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi turasabwa kwibuka twiyubaka nyuma y'amateka twanyuzemo ni urugendo rurere kandi tugomba kurukora dushyize hamwe twese nk'abanyarwandatwese. Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta yacu irabashimira urugendo rukomeye mukomeje gukora mwiyubaka ntimwaciwe intege nibyababayeho mukomeje guharanmira kuibaho kandi neza.

Ubu ni bumwe mu butumwa Hon.Senateri Mukakalisa Jeanne d'Arc yagejeje ku baturage b'Akarere ka Nyaruguru kuwa 08 Mata 2018 muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside ya kurewe Abatutsi mu murenge wa Busanze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nteko na Musebeya. Senateri Mukakarisa yasabye abaturage by'umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranywa n'agahinda ahubwo bakibuka biyubaka.

Yagize ati "Nti muheranywe n'agahinda tugomba kuba hafi abarokotse , tukabahumuriza, tukabereka ko turi hafi. Ndasaba ko kugira uruhare rugaragara mu kegera abarokotse Jenoside mukabahumuriza."

Mukakarisa yakomeje ashimira Abacitse ku icumu batanze imbabazi mu rwego rwo kwimakaza gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge anakangurira abataratera intambwe yo gusaba imbabazi kwegera bagenzi babo bahemukiye .

Yakomeje agira ati"Gutanga imbabazi kubazibasabye ni umusanzu ukomeye mwahaye igihugu cyacu kandi tuzahora tubazirikana .ubutwari bwanyu tuzabukomeza. Guhabwa imbabazi ni impuhwe umuntu agirirwa.Kwibuka bigamije kurema umunyarwanda ugamije kuvana isomo mu mateka mabi ntwanyuzemo uharanira kubaka u Rwanda ruzira u rwango,"

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Françoisnyihannganishije abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi anabashimira uruhare bagize mu kwimakaza amahame y'ubumwe n'ubwiyunge.

Yagize ati"Ndihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside. Uyu munsi turibuka inshuti n'abavandimwe abana n' imiryango .Ni ibihe bitoroshye niyompamvu nkomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo, abavandimwe n'inshuti Mukomeze mwibuke mwiyubaka.Bahuye n'ibibazo bikomeye ariko iyo urebye intambwe abacitse ku icumu bamaze gutera bigaragarako bahobereye amahirwe atangwa ni igihugu cyacu."

Akarere ka Nyaruguru kahawe igikombe cya 2 ku rwego rw'igihugu mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge . Ibyo ntabwo byikoze hari uruhare rukomeye abacitse ku icumu babigizemo. Byashobotse kubera kwimakaza ubunyarwanda n'izindi ndangagaciro z'ubumwe n'ubwiyunge Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri uyu murenge byaranzwe n'ibikorwa by'amasengesho, ubutumwa bwo kwibuka binyuze mu ndirimbo ndetse no gushyira indabpo ku mva zishyinguyemo imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi

Share Button