Muri iki gihe, bigaragarako abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru babonye umusaruro ushimishije w'ibigori byahinzwe mu bishanga byatunganyijwe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa ndetse n'ibyahinzwe i ku materasi y'indinganire hirya no hino mu mirenge.
Kugira ngo uyu musaruro witabweho, abaturage barasabwa kuwitaho bakirinda ko wakwangirika kugira ugire agaciro ku isoko. Abahinzi barasabwa kujyana umuraruro wabo mu bwanikiro rusange.
Mu rwego rwo gutunganya umusaruro w'ibigori, Akarere ka Nayruguru ku bufatanye na KOICA hari kubakwa uruganda ruzafasha mu gutunganya umusaruro w'ibigori havanywamo akawunga.
Ubwanditsi