Guverineri Mureshyankwano mu muhango wo gushyingura abakububiswe n'inkuba

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2018 ,Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mureshyankwano yihanganishije abaturage babuze abavandimwe , inshuti, n'ababyeyi bakubiswe n'inkuba ubwo bari mu rusengero rw'Abavantisiti mu murenge wa Nyabimata.

Ubutumwa bwo kwihanganisha aba baturage Guverineri yabutanze ubwo yifatanyaga n'abaturage mu masengesho no gushyingura abaturage 16 bakubiswe n'inkuba.

Mureshyankwano yagize ati" Twifatanyije n'abaturage babuze ababo . Ababuze abana, ababuze ababyeyi , ababuze abavandimwe n'inshuti mwese mwihangane . Abana babuze ababyeyi muzabaho Imana ntizabura uko ibigenza kugira ngo mubeho.,"

Uyu muyobozi yakomeje avugako Leta ikunda abaturage kandi ko izakomeza guharanira icyatuma bagira ubuzima bwiza anashimira abaturage n'inzego zitandukanye zagize uruhare mu gutabara abaturage.

Uretse abaturage 16 bitabye Imana, abenshi mubo bari kumwe nabo muri rusengero bajyanywe ku bitaro bya Munini , ku kigo nderabuzima cya Muganza na Nyabimata basubiye mu ngo zabo n'abakiri mu bitaro ngo hari icyizere ko nabo bakira.

Umuhango wo gushyingura witabiriwe kandi n'Umuyobozi mu kuru w'ikeragutabara ku rwego rw'Intara y'amajyepfo, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru,Umuyobozi w'Akarere Wungirije, Abayobozi b'Abadivantisiti ku rwego rw'Inatara y'Amajyepfo n'abahagarariye amadini n'amatorero akorera mu Karere ka Nyaruguru.

Ndungutse Jean Fidele.

Share Button