abahinzi bahuguwe ku mikoreshereze y'imashini zuhira

Abahinzi  bibumbiye mu makoperative bo mu Karere ka Nyaruguru barasabwa kubyaza umusaruro imashini   zibafasha kuhira imyaka zaguwe  binyuze muri gahunda ya nkunganire  kugira ngo bahangane n’imihindagurikire y’ikirere.

 Ibi babisabwe kuri uyu wa 07Werurwe 2018 ubwo bari mu gishanga cy’Akavuguto mu murenge wa Cyahinda  mu gikorwa cyo kubashyikiriza imashini zuhira 19 no  kubahugura ku mikoreshereze yazo.

 Itangwa ry’izi mashini  rije mu rwego rwo guhangana  n’imihindagurikire y’ikirere ishobora kubangamira bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyanecye igihe cy’isuba ryinshi.

Kugira ngo izi mashini ziboneke abahinzi n’amakoperative y’abahinzi yatanze ½ cy’ikiguzi cya buri mashini hanyuma Leta y’u Rwanda nayo ibongereho ½ cy’igiciro cyose  binyuze muri gahunda yankunganire.

. Imwe ifite ubushobozi bwo kuhira mu ntera ingana na metero 100. Mu gihe muri izi mashini harimo izigura ibihimbi 150.000 frws, igura ibihumbi 360.000 frws, hakabamo n’inini zigura miliyoni 1.342.000 frw.

 Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’Umutungo Kamere  mu Karere ka NyaruguruMbonyisenge Thomas,We arasaba abahinzi gufata neza no kubyaza umusaruro imashini zuhira imyaka bahawe muri gahunda ya nkuganire kugirango barusheho kongera umusaruro  Yagize ati” Iki gikorwa twagikorze mu  rwego rwo kugira ngo bitegure ibihe by”izuba bijya bidutenguha. Hamwe n’amahugurwa bahawe twizeye ko ibi bikoresho bizakomeza bigakoreshwa neza .

 Umuyoboziw’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bisizi Antoine aherutse gusaba abahinzi  gukomeza kugura  imashini zuhira ku bwinshi  kugira ngo amazi   y’imigezi n’inzuzi byo mu Karere ka Nyaruguru.

Yagize ati: Turabashishikaza  kugura imashinzi zuhira  binyuze muri Koperative zanyu muzajya muzishyura 50% by’igiciro cy’imashini, and 50% Leta izayabishyurira .Ntabwo dushaka ko amazi yacu ajya kuhira ahandi assize imyaka yanyu yishwe n’izuba.

Umubare munini w’Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru ugizwe n’abahinzi.

Ndungutse Jean Fidele

 

 

 

Share Button