Hon.Depite .Mukandamage Thacienne

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abari n'abategarugori, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François yasabye abaturage b'Akarere ka Nyaruguru by'umwihariko abagore n'abakobwa kwitabira amashuri y'imyuga dore ko bataragera ku kigero cyifuzwa mu kwiga imyuga ugereranije n'abagabo.

Ibi babitangarije mu murenge wa Ruramba nyuma yo gusura bimwe m u bikorwa by'indashyikirwa birimo ubudozi, ububoshyi, ubuhinzi byagezwego na bamwe mu bagore bize imyuga ndetse no guhinga kijyambere.

Uyu munsi wizihijwe ufite insanganyamatsiko igira iti" Munyarwanda kazi , komeza umurava mu iterambere Twubake u Rwanda Twifuza," Umuyobozi w'Akarere Habitegeko François yasabye abaturage gukorana umurava kandi bakitabira kwiga imyuga kuko uwize imyuga imufasha guhora akirikigat ifaranga.

Yagize ati" Umunyarwandakazi arasabwa kukomeza gukorana umurava kugira ngo tugere ku iterambere twifuza .Birasaba ko abagore bakomeza kubigiramo uruhare rufatika. Turababasabako mwakwibumbira mu makoperative hanyuma igihe muranangije imiromo yanyu, mukiga imyuga itandukanye kandi na Leta yiteguye kubibafashamo."

Uyu muyobozi akomeza avugako abagore bakwiriye kwirinda kugira umurimo basuzugura kugira ngo bashe gufatanya n'abagabo mu rugamba rw'iterambere.

Yagize ati" Ndakangurira abagore kwitabira imyuga kandi bakabikorana umurava .Niba wiga kubaza, bazanya umurava, niba wiga kudoda, dodana, umurava, niba warize ubuhinzi, hingana umurava. Ibi nibyo bizatuma tugera ku iterambere twifuza,"

Ubwo hizihizwaga umunsi abagore bamuritse bimwe mu bikorwa bagezeho nyuma y'uko Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ibakuye mu bikari. Nibagwire Jeanne, Umuturage wo mu murenge wa Ruramba avugako yise imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububozshyi, ubwubatsi none uyu mwuga umugejeje ku iterambere ndetse akaba yaratangiye no guteza imbere aabndi baturage.

Nibagwireyagize ati" Nize kudoda ndetse no kubaka ndabizi. Nahisemo gukomeza umwuga w'ubudozi.Natangiye mfite imashini imwe ariko ubu mfite imashini zidoda n'iziboga modele zitandukanye Ubu na model mbonye kuri televiziyo nshobora guhita nyidoda. Na kositimu z'abagabo ndazidoda.

Iyi mubona nyigurisha amafaranga ibihumbi mirongo itatu( 30,000)," Abagize Inteko ishingamategeko Umutwe w'abadepite bitabiriye uyu muhango bashimye intambwe imaze guterwa n'abagore babasaba kwita ku myuga kugira ngo ibafashe guteza imbere ingo zabo ndetse n'igihugu muri rusange.

Yagize ati" Bigaragara ko byinshi abagore babigezeho bafatanije n'abagabo babo.Mukomerezi aho ndetse mbakangurira kwitabira kwiga imyuga muri benshi kuko baca umugani ngo umwana w'umufundi arabwirirwa ntaburara, dokorane umurava tugana amashuri y'imyuga ndete tunitabira kugana ibigo by'imari,"

Ndungutse Jean Fidele

Share Button