Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ ihinga 2018 B,  binyuze mu makoperative,abahinzi basabwe guhingira igihe   kandi bagakoresha inyongeramusaruro uko bikwiye kugira ngoi bazabone umusaruro ushimishije

 Ibi abahinzi babisabwe kuwa 27 Gashyantare  2018mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2018 B  haterwa ibirayi mu gishanga cy’Agatobwe   kiherereye mu murenge wa Rusenge  Akagari ka Rusenge cyatwaye agera kuri miliyoni 100  mu kugitunganya.

 Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu  Bisizi Antoine yaasabye abahinzi guhingira igihe kandi abagakoresha inyongeramudaruro kugira ngo babashe kubona umusaruro uruta uwo babonaga muri iki gishanda dore ko ari ubwambere bagiye kugihingamo kuva cyatunganywa.

 Aganira n’abahinzi nyuma yo gutera ibirayi yagize ati” Turasaba abahinzi  kwihutira guhingira ku gihe mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’igihe, ariko kandi ibikorwa nk’ibi bakabigira ibyabo ntibumve ko ari ibya Leta  ikindi tubasaba ni gukoresha inyongeramusaruro [Imborera, ishawagara] kugira ngo muzabashe kubona umusaruro”

Uyu muypobzo yakomeje assaba abahinzi kwihutira kugura  imashini zuhira  kandi ko bitazabagora  kuko Leta yashyizemo nkunganire ku giciro cya buri mashini .

 Yakomeje agira ati” Ntidushaka ko amazi yacu ajya ahandi kadni natwe dufite imirimo twakuhira. Turabasaba ko mwihutira kwishyura amafaranga yo kugura imashi zuhira   kugira ngo  muzabashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere,”

Uyu muyobozi yakomeje ashishikariza abahinzi  gukomeza hahunda yo guhiza ubutaka, gufata neza ibishanga  kandi abahinzi bagakomeza kwibumbira mu makoperative .

 Abahinzi  bahawe iki gishanga cy’Agatobwe bavugako kuba cyaratunganyijwe  bigiye kubafasha  guca ukubiri n’ubuzi bw’Akajagari.

 B“Twakoraga mu kajagari, umwe agahinga akarima ke, ugasanga turahinga imyumbati, ibirayi, ibishyimbo, ariko byose rimwe na rimwe tukabihinga impitagihe nta n’ifumbire, ariko bamaze kugitunganya buri wese bamuha iparisera, ubu twigishijwe uburyo bwo kugihinga neza, ntituzongera guhinga mu kajagari kandi tweretswe n’abajyanama mu buhinzi bo kudufasha twiteguye umusaruro.”

Muri aka karere kandi bazahinga ibishyimbo ku butaka buhujwe kuri hegitari 10.000, ibirayi kuri hegitari 2555, ingano kuri hegitari 7000, aho bazakoresha ifumbire mvaruganda ingana na toni 509, ibishanga n’amatrasi y’indinganire ku buso bwa higitari 250 bikaba byaramaze gutunganwa harimo n’iki cy’Agatobwe bikazahingwaho ibirayi.

Bitaganijwe kandi ko muri karere bazakoresha ifumbire y’ibirundo 6640. Igishanga cy’Agatobwe kikaba gifite hegitari zisaga 100, harimo 30 zitunganijwe hakabamo na hegitari 40 zakozwemo amatarasi y’indinganire akikikije iki gishanga ndetse kubufatanye bw’Akarere na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi kugitunganya bikaba byaratwaye amafara asaga miliyoni 100 z’amanyarwanda harimo 70 zagiye ku bikorwa izindi 30 zikoreshwa no gushaka inyongeramusaruro.

Ndungutse Jean Fidele

 

 

 

 

 

Share Button