Abahinzi bakomeje gukoresha ishwagara mu kunganira izindi nyongeramurasuro.

Mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy'ihinga  2018 B, Abahinzi batangiye gukoresha  inyongeramusaruro  mu materasi no mu bishanga bitunganyije kugira ngo bazabashe kubona umusaruro ushimishije ndetse banasagurire amasoko.

 Aba bahinzi  bagiye  guhinga  mu  materasi   afite ubuso bungana na hegitari 180   na hegitari  70  z'ibishanga   bitunganyijwe ( Ihishanga cy' Akavuguto n'Agatorove)

Kubera imitere y'ububutraka  bw'Akarere busharira , ni ngombwa ko abahinzi bashyira mu butaka ishwagara mu gihe cy'ibyumweru bibiri(2) mbere yo  gukoresha  imbuto  z'indobanure n'andi moko y'inyongeramusaruro.

 Iyi gahunda yo gukoresaha ishwagara mu butaka bw'Akarere ka Nyaruguru yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul Kagame ubwo yasuraga akarere mu 2013

 Hateganyijwe ko abahinzi nibakoresha inyongeramusaruro  neza muri iki gihembwe cy'ihinga 2018 B, umusaruro wabo kuri hegitari ushobora kuva kuri toni 18 ukagera kuri toni 25.

Kugira ngo ibi babigereho abahinzi barasabwa guhingira igihe,kukoresha inyongeramusaruro zabugenewe, gukoresha imbuto z'indobanure,  kwitegura  guhangana n'imihindagurikire y'ikirere no kurwanya ibyonnyi igihe byaba bigaragaye.

Imirenge yakozwemo amaterasi mashya   agiye guhingwaho   ni Muganza, Nyabimata, Busanze na  Ruheru n'aho ibishyanga  byatunganyijwe bikaba bihereye mu mirenge ya Rusenge na Cyahinda bikaba bizanakoreshwa muri iki gihembwe cy'ihinga.

Mu karere ka Nyaruguru hari ubuso busaga ha 5000 buciyeho amaterasi, ibishanga  bitunganije  birimo Rrwoganyoni , Mazatukura. Agatorovu, etc...ariko aharcyari n'ibindi bizakomeza gutunganywa  bitewe n'ukjo ubushobozi buzagenda buboneka.

Ubwanditsi

 

 

Share Button