Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bisizi Antoine mu muhango wo gufungura iteme ryo mu kirere

 Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Munini batangaza ko bishimiye iteme ryo mu kirere bubakiwe kubufatanye bw'Akarere na Brige to Prosperity kuko kizabafasha guhahirana no kohereza abana ku ishuri

 Ibi babitangaje kuwa 09 Gashyantare  ubwo bifatanyaga n'Umuyobozi w'Akarere  ushinzwe Iterambere ry'ubukungu mu muhango wo gutaha ku mugaragaro iteme ryo mu Kirere rihuza utugari twa Ngeri na Ngarurira dutandukanyijwe n'Umugezi w'Akanyaru mu murenge wa Munini.

 Abaturage ba Ngeri bavugako mbere y'uko iri teme ryubakwa byari bibakomereye kujya kwivuza ku bitaro bya Munini, kohereza abana ku ishuri ndetse no kujya mu isoko rihereye muri Centre ya Munini.

Disma Semba, Umuturage wo mu kagari ka Ngeri avugako yishimiye iki gikorwaremezo  kuko kigiye kujya kimufasha guhahirana n'abaturage batuye mu kagari ka Ngarurira.

Yagize ati" Mbere ntibyari byoroshye kujya ku bitaro bya muni  cyane cyane igihe imvura yabaga yaguye.None ubu urabonako nta nkomyi nimwe tuzongera kwikanga.Ubu tuvuye mu bwigunge tugiye kujya duhahirana n'abandi baturage,"

Sembwa yakomeje avugako  abana  besnhi batinyaga kujya kwiga kuri GS Munini bitewe n'uko batinyaga kwambuka umugezi w'Akanyaru igihe imvura irimo kugwa.

Yakomeje agira ati" Twahoranaga ubwoba  ko abana bacu bagwa muri uyu mugezi, none urabonako byakemutse. Ubu bagiye kujya bagenda ntacyo batinya.,"

 Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bisizi Antoine yashimiye vabafatanyabikorwa b'Akarere mu kubaka  amateme yo mu kirere hirya no hino mu mirenge anasaba abaturage  kuyabungabunga  no kuyabyaza umusaruro

Yagize ati" Turashima Bridge to Prosperity. Kuba biyemeza gufatanya n'Akarere ntabwo aruko bafite amafaranga menshi. Ahubwo bafite umutima wo  gufatanya natwe mu gukora ibikorwa by'iterambere. Ubwo rero namwe murasabwa kubungabunga ibikorwa nk'ibi ,"

 Uretse kuba iri teme rigiye kukura aba baturage mu bwigunge,  mu kuryubaka bahawe akazi ndetse  banatanga na bimwe mu bikoresho biryubatse(amabuye) kuburyo ryatumye bakirikita ifatanga bakabasha kwikenura.

  Iti teme ryubantse mu murenge wa Munini rifite uburebure bwa  metero 80 rikaba  ryuzuye ritwa amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni 33 . yatanzwe n'Akarere n'Abafatanyabikorwa.

Ny'uko iteme nk'iri ryubatswe  mu mirenge ya Cyahinda, Ruramba,Kivu, Munini,irindi teme rigiye kubakwa mu murenge wa Muganza.

 

Share Button